Kabuga Felicien wafashwe n'uburwayi bw'amayobera yajyanywe mu bitaro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo uvuga ko afite imyaka 87 afatwa nk'umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko mu mafaranga ye haguzwemo imihoro myinshi yakoreshejwe mu kwica Abatutsi, ndetse agira uruhare rukomeye mu gushinga radio RTLM, yashishikarizaga gukora Jenoside.

Nk'uko AFP yabitangaje, Kabuga ngo yagombaga gukurwa aho afungiwe muri izi mpera z'icyumweru 'kubera impamvu z'uburwayi', ndetse hari amakuru ko yajyanywe ku bitaro mu murwa mukuru Paris kuri uyu wa Gatanu kubera uburwayi bw'amara.

Ubwo icyo kinyamakuru cyabazaga Me Emmanuel Altit wunganira Kabuga mu mategeko, ku bijyanye n'ayo makuru, yavuze ko ntacyo yabitangazaho.

Abavoka be bakomeje kugaragaza ko ubuzima bwa Kabuga butameze neza kubera uburwayi afite bwa diabète, umuvuduko w'amaraso n'indwara ifata ubwonko yitwa leucoaraïose, ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenzura imikorere y'umubiri we no kwibuka. Ibyo bakabiheraho basaba ko yaburanishirizwa mu Bufaransa.

Ni mu gihe byitezwe ko ku wa 30 Nzeri aribwo Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa ruzatangaza niba Kabuga ushinjwa kuba umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, azashyikirizwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ngo abe arirwo rumuburanisha.

Ku wa 3 Kamena nibwo Urukiko rw'Ubujurire rw'i Paris rwanzuye ko Kabuga agomba kohererezwa i Arusha muri Tanzania, akaba ariho aburanishirizwa.

Kugeza ubu afungiwe i Paris, ariko yajuririye Urukiko rusesa imanza arusaba kwemeza ko yaburanishirizwa mu Bufaransa. Aho afungiye kuva yatabwa muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020, nyuma y'igihe kirekire ashakishwa.

Mu gihe urukiko rusesa imanza rwakwemeza ko Kabuga yoherezwa urwego rwasigariyeho urukiko rwashyiriweho u Rwanda, u Bufaransa bwaba bufite ukwezi kumwe gusa ko gushyira mu bikorwa icyemezo cy'urukiko.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Kabuga-Felicien-wafashwe-n-uburwayi-bw-amayobera-yajyanywe-mu-bitaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)