Ibikorwa byose bya siporo byakomorewe mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ryo ku wa 26 Nzeri 2020 ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, rivuga ko ibikorwa bya siporo byemerewe gusubukurwa guhera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri 2020.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma ingamba zatanzwe n'amashyirahamwe y'imikino itandukanye mu Rwanda yerekana uko yiteguye kwitwara mu gihe cy'isubukurwa ry'imikino mu myitozo no mu marushanwa.

Rikomeza riti 'Ishyirahamwe ritegura ingengabihe y'amarushanwa n'imyitoxo rirasabwa kubanza kubishyikiriza MINISPORTS ribisabira uburenganzira rikabanza kubuhabwa.''

Amashyirahamwe kandi yibukijwe ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikwiye kubahirizwa mu gihe cyose amakipe agiye gukora imyitozo n'aho bakorera hagashyirwaho ingamba zo kwirinda kugira ngo ubuzima bw'abakinnyi n'abandi bose bubungwabungwe.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ibikorwa-byose-bya-siporo-byakomorewe-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)