Ibaruwa Sekamana yandikiye Munyakazi Sadate #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sekamana Maxime yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports asaba ko ubwumvikane baherutse kugirana bwateshwa agaciro kuko batushye ibyo bari bumvikanye.

Mu ibaruwa ikubiyemo ubwumvikane Maxime Sekamana yagiranye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports yasinywe ku wa 28 Kanama 2020, igaragaza ko Maxime yemeye ko ahawe sheki ya muliyoni 3 muri miliyoni 4 iyi kipe yamusigayemo ubwo yamusinyishaga mu mpeshyi ya 2019, andi asigaye akazayahabwa bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2021.

Uyu musore kandi yemeye ko imishahara ye yo kuva muri Mata 2020 kugeza igihe bazasubirira mu kazi atazayishyuza ikipe bitewe n'ibihe bya COVUD-19.

Uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 8 Nzeri 2020, Maxime akaba yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports asaba ko ubwumvikanye bagiranye bwateshwa agaciro kuko yasanze sheki yahawe itazigamiye.

Yagize ati' Bwana Muyobozi, ndabibutsa ko amafaranga nahabwaga ari ayo nemererwaga n'amategeko kandi akaba ari uburenganzira bwanjye si ayo nsabiriiza, ikindi kandi mwibuke ko uretse kwihangana ariko sheki mfite itazigamiwe nayo ni icyaha gihanwa n'amategeko.'

Maxime kandi yakomeje avuga ko amafaranga yishyuza natayabona bitarenze ku wa Gatanu w'iki cyumweru azitabaza inzego zibishinzwe kuko yamuhaye sheki itazigamiye.

Ati' Ndasaba rero bwana muyobozi gutesha agaciro ubwumvikane twari twagiranye bwo guhabwa miliyoni 3 Frw mukansigaramo miliyoni 1 Frw, mukanyishyura amafaranga yanjye yose (uko ari miliyoni 4 Frw) mu gihe kitarenze iminsi itatu (ni ukuvuga tariki ya 8 Nzeri kugeza tariki ya 11 Nzeri 2020) bitaba ibyo iyi sheki mfite nkayishyikiriza ababishinzwe, hanyuma amategeko agakurikizwa.'

'Ikindi kandi ndabamenyesha ko ibyo guhara imishahara n'uduhimbazamusyi byanjye ntakibyemeye kuko nabonye ko ubwitange bwanjye nta gaciro bwahawe, bityo rero reka dukomeze duhe agaciro icyo itegeko ry'umurimo riteganya.'

Bivugwa ko Sekamana Maxime yifuza gutandukana n'ikipe ya Rayon Sports akaba yakwerekeza muri Kiyovu Sports cyane ko yagaragaje ko imwifuza

Maxime yibukije Sadate ko ashobora no kumurega kubera sheki itazigamiye yamuhaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)