Hashyizweho uburyo bwo kwigisha amategeko y'umuhanda ku buntu kandi mu gihe gito #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uburyo aya masomo atangwamo hifashishwa ibiganiro by'amajwi bishyirwa kuri uru rubuga rwa 'MURANDASI TV'.

Amasomo atangirwa kuri uru rubuga ni asanzwe yigishwa mu mashuri yigisha amategeko y'umuhanda by'umwihariko ku bantu baba bashaka gukora ibizamini bya Provisoire.

Mwarimu Iraguha Clement utanga aya masomo yabwiye UKWEZI ko afite intego yo kwegereza abanyarwanda aya masomo cyane ko yari asanzwe afite ishuri ryigisha amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati 'Nari nsanzwe nkora akazi ko kwigisha abantu amategeko y'umuhanda ndetse no gutwara ibinyabiziga, urumva rero nashatse gukora ikintu cyafasha abanyarwanda gukomeza kubona aya masomo kandi ni ibintu bizakomeza no mu gihe amashuri azaba yaratangiye.'

Kanda hano ubone andi masomo yagiye atangwa kuri MURANDASI TV

Iraguha avuga ko amasomo azajya atangirwa kuri uru rubuga azajya yibanda ku matageko y'umuhanda ariko hakazamo n'utuntu n'utundi aho abakurikira uru rubuga bazajya bamenyeshwa ibintu bitandukanye.

Yakomeje agira ati 'Nk'urugero, umuntu ashobora kuba akunda gutwara imodoka atazi amateka y'imodoka, uwayivumvuye cyangwa se akaba abona hari imodoka zizwi nka 'Automatic cyangwa Manuel ariko atazi aho zitandukaniye. Ibyo byose tuzajya tubibagezaho.'

Abategura kandi bakanatanga aya masomo bavuga ko kugira ngo umuntu ayakurikire bisaba kwiyandikisha kuri uru rubuga [Subscribe] ku rubuga rwa 'MURANDASI TV' ari narwo runyuzwaho aya masomo umunsi ku munsi.

Kanda hano utangire amasomo y'amategeko y'umuhanda

Menya itandukaniro ry'imodoka za Automatic na Manuel

Kanda hano ubone andi masomo yagiye atangwa kuri MURANDASI TV



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hashyizweho-uburyo-bwo-kwigisha-amategeko-y-umuhanda-ku-buntu-kandi-mu-gihe-gito

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)