Ese wari uziko ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina biva ku Mana, Umva uko Papa Francis abisobanura. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mubiganiro yagiranye n'umwanditsi Carlo Petrini , Papa Francis Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yavuze ko ibyishimo biva ku Mana bityo ko n'ibituruka mu gukora imibonano mpuzabitsina nabyo ariho bituruka.

Iki gitekerezo cya Papa Francis ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina gikubiye mu gitabo 'TerraFutura' cyashyizwe hanze ku wa 9 Nzeri 2020, kikaba kirimo ibiganiro bitandukanye yagiye agirana n'umwanditsi, Carlo Petrini.

Ni igitabo kirimo ibiganiro bigera kuri bitatu uyu mwanditsi yagiranye na Papa ariko ahanini bigaruka ku buryo abona ibintu bitandukanye.

Muri ibi biganiro hari aho Papa avuga ko kimwe n'ibyishimo bituruka mu kurya ko ibiva mu gukora imibonano mpuzabitsina nabyo bituruka ku Mana.

Yagize ati 'Ibyishimo byo kurya n'ibyishimo byo gukora imibonano mpuzabitsina bituruka ku Mana […] Ibyishimo bituruka mu kurya biberaho kugira ngo ukomeze kumera neza igihe uri kurya, kimwe n'ibyishimo biva mu gukora imibonano mpuzabitsina biberaho kugira ngo birusheho kurushaho kugira urukundo rwiza no gutuma ibiremwa bikomeza kubaho.'

Yakomeje agira ati 'Ibyishimo bituruka ku Mana, ntabwo ari ibya Gatolika, ibya Kirisitu cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose, bituruka ku Mana.'

Papa Francis kandi yavuze ko afata imibonano mpuzabitsina n'ibyishimo byo kurya ibiryo bitetse neza nko gukabiriza kwaranze amatorero mu bihe byashize ku bijyanye n'imyitwarire iboneye, ibintu avuga ko ari 'ugusobanura nabi ubutumwa bwa Gikirisitu'.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika avuga ko uku gukabiriza ibijyanye n'imyitwarire myiza 'byateye ikibazo gikomeye n'uyu munsi kikigaragara'.

Share on:
WhatsApp

The post Ese wari uziko ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina biva ku Mana, Umva uko Papa Francis abisobanura. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)