Inyungu zo gusoma Bibiliya buri munsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aramusubiza ati' Handitswe ngo 'Umuntu ntatungwa n'umutsima gusa, ahubwo atungwa n'amagambo yose ava mu kanwa k'Imana' Matayo 4:4

Gusoma Bibiliya buri munsi ni ingenzi cyane bitewe n'uko ari kimwe mu bikuza buri mukristo mu buzima bwe bwo mu mwuka , kandi mu buryo bwinshi. Muri iyi nyigisho muriboneramo inyungu eshatu z'ingenzi buri mwizera wese akwiye kuba aronka buri munsi.

Burya tugaburirwa n'Ijambo ry'Imana

Iyo dusomye Bibiliya, tugaburirwa n'Ijambo ry'Imana kandi tugahaza ubuzima bwacu bwagikristo. Yesu yabivuze neza muri Matayo 4: 4 'Umuntu ntatungwa n'umutsima gusa, ahubwo atungwa n'amagambo yose ava mu kanwa k'Imana.'

Indi mirongo yo muri Bibiliya nayo isobanura neza ko Ijambo ry'Imana ari intungamubiri ku bakristo ni 1 Petero 2: 2 haravuga ngo, 'Mumere nk'impinja zivutse vuba , mwifuze amata y'umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza.'Kandi no mu Isezerano rya Kera, muri Yeremiya 15:16 hagira hati, 'Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n'ibyishimo byo mu mutima wanjye.'

Iyo turya ibiryo by'umubiri, duhabwa intungamubiri dukeneye zituma tubaho hagamijwe kugira ubuzima bwiza. Turonka imbaraga zo kujya kukazi, gukora siporo, no kwishimana n'umuryango tutibagiwe n'inshuti zacu . Bitabaye ibyo, iyo dusibye kurya twumva dufite intege nke, tunaniwe. Mu gihe kandi dukomeje kubura amafunguro, duhura n'ibibazo bikomeye bishobora kutuviramo n'indwara.

Mu buryo nk'ubwo rero, iyo turiye ibiryo by'umwuka turonka kubaho mu buzima bwa gikristo. Ariko mu gihe tugiye kure y'Ijambo ry'Imana niyo cyaba igihe gito, nibwo tujya mu ntege nke mu buryo bw'umwuka, tugahora tugwagwana ari naho havamo kwinangira. Iyo habuze ijambo ry'Imana mu buzima bw'umukristo kandi nta buryo bwiza agira bwo gukemura ibibazo neza. Ubukene bw'Ijambo ry'Imana butera kwibasirwa n'ibishuko, gushidikanya, n'ubundi bwoko bw'indwara zo mu mwuka. Tudafite ijambo ry'Imana ntitubasha guhangana n'ingorane nyinshi ziba mu buzima bwacu bwa buri munsi .

Ni ngombwa cyane rero, ko dutungwa no gusoma no kugaburirwa Ijambo ry'Imana buri munsi Kugira ngo dukomeze ubuzima bwa gikristo buzira umuze , ndetse tunezerewe. Dukeneye gusoma Bibiliya buri munsi kugira ngo turonke intungamubiri z'umwuka mu Ijambo ry'Imana .

Twezwa n'Ijambo ry'Imana

Bigende bite se niba tutumva neza ibyo dusoma? Dushobora kwibaza niba dukwiye gukomeza gusoma Bibiliya. Cyangwa birashoboka ko twacitse intege kubera ko nyuma ya saa sita twibagirwa ibyo twasomye mu gitondo. Ese tugomba gukomeza gusoma n'ubwo tutibuka byinshi? Igisubizo ni yego, byanze bikunze burya inyungu yambere yo gusoma Ijambo ry'Imana ni uko rigira umumaro wo kutweza. Abefeso 5:26 hagira hati, …Nk'uko Kristo yakunze itorero akaryitangira ' ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n'ijambo rye.' Hano ni itorero, rigizwe n'abizera bose muri Kristo, kandi 'kwezwa n'amazi mu ijambo ry'Imana ' byerekana ikintu gitandukanye no kwezwa ibyaha n'amaraso ya Yesu Kristo.

Noneho kwezwa n'amazi ni iki?

'Bitandukanye no kwezwa n'amaraso y'Umucunguzi Kristo. Amaraso yo gucungura yoza ibyaha byacu (1Yohana 1: 7; Ibyah 7:14), mu gihe amazi yo atwozaho inenge n'ibicumuro byacu , amazi kandi hari aho agereranywa n'ibigeragezo . Umwami Yesu yabanje kutwezaho ibyaha byacu n'amaraso ye (Abaheburayo 13:12) hanyuma kandi anahanagura ibicumuro byacu n'inenge zacu karemano umunsi ku munsi akoresheje amazi . Buri munsi duhora twezwa kugira ngo itorero rishobore kubaho ryera kandi ridafite inenge . Amazi atweza agereranywa n'Ijambo ry'Imana nanone. N'ubwo rero tutakwibuka cyangwa ngo dusobanukirwe neza ibyo dusoma, gusoma Bibiliya buri munsi biaratweza.

Ijambo ry'Imana riradukuza

Ukwizera kwacu ntigushingiye ku bitekerezo byacu bwite , ahubwo gushingiye ku Ijambo ry'Imana, ni ngombwa rero ko twe nk'abakristo twese tumenya icyo Ijambo ry'Imana rivuga. Mu gusoma Ijambo ry'Imana buri gihe twungukiramo byinshi. Kumenyera amagambo y'Imana biradukuza tukamenya ukuri kw' ibitangaje Imana yakoze 'Mumere nk'impinja zivutse vuba , mwifuze amata y'umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza.' 1 Petero 2: 2

Twunguka kandi ubumenyi dukoresha bwo kubaka ubwami bw'Imana. Imana yaduhaye impano ikomeye kandi nziza y'Ijambo ryayo. Mu gusoma Bibiliya, ntabwo twezwa gusa , ahubwo tugaburirwa imbere kugira ngo ubuzima bwacu bwo mu mwuka bukure.

Source: Bibles for America( Blog)

[email protected]

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)