Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagabo bikinisha cyane kurusha abagore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo gikora ibikoresho byifashishwa mu kwikinisha cya 'Womanizer' bwagaragaje ko umubare w'abagabo bikinisha mu mwaka uruta uw'abagore.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 6000 bwagaragaje ko buri mwaka abagabo bikinisha ku mpuzandego y'inshuro 154 mu gihe bagenzi babo b'abagore babikora ku mpuzandego y'inshuro 49 mu mwaka.

Mu bantu bakoreweho ubu bushakashatsi, 35% by'abagore nibo bavuze ko batarikinisha na rimwe mu gihe abagabo bo bavuze ko batarikinisha na rimwe bagera kuri 12%.

Kuba Womanizer yemera ko umubare w'abagabo bikinisha uruta uw'abagore, ibihuriyeho n'ubundi bushakashatsi bwakozwe n'Umwarimu w'Ibijyanye n'Imitekerereze yo mu Mutwe muri Kaminuza ya Otterbein, Noam Shpancer.

Muri ubu bushakashatsi bwa Noam Shpancer yashyize hanze mu 2010 avuga ko yasanze 95% by'abagabo bose bageza imyaka 20 barikinishije mu gihe iyo bije ku bagore bo iki kigereranyo kimanuka kikagera kuri 60%.

Ibivugwa na Noam ntibitandukanye cyane n'ibyavuye mu bundi bushakashatsi bwakozwe n'Umushakashatsi ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere n'imibanire y'abantu, Dr Kristen Mark.

Mark avuga ko mu bantu yabukoreyeho, abagabo 25% bemeye ko bikinisha hafi ya buri munsi, mu gihe abagore bo bari 8.7%.

Noam we avuga ko kandi abagabo bagera kuri 35% bemeye ko bikinisha inshuro ziri hagati y'ebyiri n'eshatu mu cyumweru mu gihe abagore bikinisha kuri iki kigero bo bari 24%.

Nubwo abenshi mu bashakashatsi bagaragaza koko ko abagabo bikinisha cyane kuruta abagore, impamvu zibitera ntizivugwaho rumwe.

Umukozi muri Womanizer, Johanna Rief, we avuga ko impamvu zituma umubare w'abagore bikinisha ari muto kuruta uw'abagabo zirimo kuba mu mico imwe n'imwe bumva ko kwikinisha ku mugabo ntacyo bitwaye mu gihe ku mugore babibona nk'ikizira.

Urugero Rief yatanze ni urwo mu Bufaransa aho abantu bagera kuri 29% bumva ko kwikinisha k'umugabo nta kibazo kibirimo mu gihe abagera kuri 15% bo bavuga ko kwikinisha k'umugore bidakwiye ndetse 11% bo bakavuga ko ari kirazira.

Iyi mpamvu Rief ayihuriyeho na Dr Kristen Mark uvuga ko igikorwa cyo kwikinisha cyumvikana nk'igiteye isoni ku bagore ariko ku bagabo bo bikaba nta kibazo ku buryo bashobora no kwicara bakabiganiraho.

Kuba abakobwa bemeye ko bikinisha bagira ukundi bafatwa, Dr Kristen Mark avuga ko bishobora kuba biri mu mpamvu zituma umubare w'abagore bikinisha ari muto, ahanini ushobora guterwa n'uko hari n'ababikora ariko ntibabyemere kubera gutinya ko abandi bagira uko babafata.

Izi mpamvu zose aba bashakashatsi bazihurizaho na Noam Shpancer ariko we akongeraho indi ivuga ko abagabo bararikira gukora imibonano mpuzabitsina kurusha abagore akaba ariyo mpamvu ituma banikinisha cyane kubarusha.

Uku gukunda imibonano mpuzabitsina Noam avuga ngo n'uko abagabo aribo bakunda kuyitekerezaho cyane kandi bakagaragaza imyitwarire iyiganishaho kurusha abagore, ari nabyo bituma abagabo bagaragara mu byaha bifite aho bihuriye n'imibonano mpuzabitsina nko gufata abana ku ngufu aribo benshi kurusha abagore.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)