Djihad Bizimana hanze y'ikibuga ibyumweru 2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Waasland Beveren, Bizimana Djiahd agiye kumara iminsi itari munsi y'icumi hanze y'ikibuga kubera imvune.

Ni ikibazo cy'imvune yagize mu kwezi gushize kwa Kanama 2020, akaba yaratonekaye inyama zo mu kibero(quadriceps).

Mu kiganiro na ISIMBI, yavuze ko yakomeje kuhakiniraho yumva ari ibyoroshye ariko ubu abaganga bakaba bamaze gufata umwanzuro ko agomba kubanza kwivuza agakira neza.

Yaize ati'ntabwo nari meze neza 100%, ni nayo mpamvu mu mikino iheruka nazaga nsimbuye. Ni Quadriceps, ubu ikibazo cyariyongereye ngomba kubanza nkivuza, ntabwo bizafata munsi y'iminsi 10.'

Djihad Bizimana arimo gukina umwaka we wa 3 muri Waasland Beveren, bakaba bataragize intangiriro nziza za shampiyona umwaka w'imikino wa 2020-21, kuko mu mikino 4 batsinzemo umwe gusa ufungura shampiyona.

Azamara hanze y'ikibuga iminsi 10

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)