Zari inzozi ariko ubu zararangiye - Ruboneka wa APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gusinyira ikipe ya APR FC, Ruboneka Jean Bosco ari inzozi yahoraga arota ariko ubu zamaze kuba impamo.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira wakiniraga AS Muhanga, tariki ya 19 Nyakanga ni bwo yerekanywe nk'umukinnyi wa APR FC izifashisha umwaka utaha w'imikino.

Aganira n'urubuga rw'iyi kipe, yavuze ko abwirwa ko APR FC imwifuza bwa mbere yabanje kubyima agaciro kuko yumvaga ari ibintu bidashoboka.

Yagize ati"igihe numvishe ko APR FC inyifuza nabibwiwe na Mupenzi Eto'o ushinzwe igura n'igurishwa ry'abakinnyi muri iyi kipe gusa ntabwo nabyemeye kuko nabanje kubyima agaciro cyane ko ntari muzi, hashize iminsi mike yarongeye arampamagara ambwira ko bantekerejeho, naratunguwe bingora kubyakira birangira nsinye.”

Yakomeje avuga ko ageze ku ndoto ze kuko n'ubundi umwaka ushize w'imikino yakoze cyane afite intego yo kujya mu ikipe ikomeye, ngo ubu igihe cyo kurota cyarangiye.

Yagize ati"Kuba natungurwa si ukuvuga ko ntabikwiye, oya narabiharaniye kuko intego yanjye mu mwaka wa shampiyona ushize yari iyo kujya mu ikipe ikomeye gusa igihe cyo kurota kuri njye cyararangiye kuri ubu ndi umukinnyi wa APR FC."

Uyu mukinnyi ukiri muto avuga ko kumenyera muri APR FC bitazamugora kuko afitemo inshuti nyinshi zamaze no kumuhamagara zimuha ikaze, yizeye ko nafatanya na bo bazagera kuri byinshi.

Ngo indoto zamaze kuba impamo ntabwo akirimo kurota


source http://isimbi.rw/siporo/article/zari-inzozi-ariko-ubu-zararangiye-ruboneka-wa-apr-fc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)