Ubuzima: Dore uko iryinyo rirwaye ritunganywa bidasabye kurikura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuganga w'Inzobere mu Buvuzi bw'amenyo muri Baho International Hospital, Dr Anamali Roger, yavuze ko umuntu urwaye amenyo adakwiye kumva ko ajya kwa muganga gusa ngo bayakure, ahubwo hari ubuvuzi bukorwa iryinyo rikaguma mu kanwa kandi rikora neza.

Bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwita ku menyo yarwaye harimo ubuzwi nka dévitalisation, aho iryinyo ryamburwa ubuzima ariko umuntu agakomeza kurikoresha nko mu kurya, ntiryongere kumutera uburibwe.

Ubundi iryinyo rifite ibice bitatu by'ingenzi: hari igice cy'inyuma tubona mu kanwa aricyo kizwi nka ‘émail', hakaza icyitwa dentine twagereranya n'imizi y'iryinyo, n'igice cy'imbere mu ryinyo kizwi nka ‘pulpe'.

Icyo gice cya nyuma ni nacyo kibamo imyakura ituma niba uhekenye ibuye wumva ububabare, cyangwa akantu kakujya mu ryinyo nk'igihe ryacukutse kubera uburwayi, ukumva umubiri wose urababwe.

Uburyo bwo kuvura amenyo bugenda bunyurana bitewe n'uburwayi, cyane ko usanga benshi batinya gukuka iryinyo nk'iyo barenze cya gihe haba hashobora kumera irindi. Iryinyo – uretse imirimo tuzi ryagenewe – ni n'umutako ku buryo hari uritakaza ntazongere kumwenyura nk'uko byahoze, ufite amenyo meza akamwenyura atitangira.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'Inzobere mu kuvura indwara z'amenyo muri Baho International Hospital, Dr Anamali Roger, yavuze ko hari ubuvuzi butuma umuntu adatakaza iryinyo igihe ryangiritse mo imbere, rigakomeza kumufasha nk'ibisanzwe.

Mu gihe cya gice kizwi nka pulpe cyarwaye, ngo hashobora kubaho uburyo bwo kugikuramo, iryinyo rigatakaza bwa bushobozi bwo gutwara amakuru, bigasa no kuryambura ubuzima ari nayo hava ijambo 'dévitalisation'.

Ati “Iyo twambura iryinyo ubuzima biba bifite intego. Ni ukugira ngo iryinyo rigume mu kanwa, rikaguma ari iryinyo ridafite ikibazo kandi umuntu akomeza kurikoresha, kandi kugira ngo rigumemo, ni ugukuramo imyakura.”

Yavuze ko impamvu bakuramo imyakura ari uko igice irimo kiba cyangiritse, rimwe na rimwe iryinyo ryaratangiye guhindura ibara kandi bitera ububabare bukabije.

Dr Anamali yavuze ko mu kwambura iryinyo ubuzima bakuramo igice cyose cya ‘pulpe'. Icyo gihe baba bakuyeho ibyajyanaga amakuru ku bwonko, ariko iryinyo rigakomeza gukora imirimo yaryo isanzwe, ntirizongere guteza uburibwe.

Yakomeje ati “Iyo tumaze kurivura ntabwo uwo mwanya usigara gutyo gusa tuwusimbuza ikindi kintu […] Iryinyo rizakomeza gukora neza mu kanwa, niba rikoreshwa mu kurya, uzaririsha, niba ari ugucagagura rizabikora, muri make rizakomeza gukora neza, ako niko kamaro k'ubwo buvuzi.”

Yemeza ko nta kibazo iryinyo ryavuwe muri ubwo buryo rigira nk'inkurikizi. Ku rundi ruhande ariko, hari uburwayi bw'amenyo budakwiriye ubwo buvuzi, hagakoreshwa ubundi nk'igihe imizi y'iryinyo ifite ikibazo cyangwa rijegajega.

Dévitalisation, nibwo buryo uvurwa ukagumana iryinyo ritakikurya

Dévitalisation ikorwa ku menyo y'abantu bakuru gusa, kuko amenyo y'abana yo biba bizwi ko agomba gukuka agasimburwa n'andi.

Mu gutanga ubwo buvuzi ntabwo iryinyo rikurwa mu mwanya waryo. Dr Anamali yavuze ko bafite uburyo barifungura, byarangira bakongera kurifunga neza.

Ashishikariza abantu ko mu kwirinda uburwayi bwo mu kanwa bwaba ubw'amenyo cyangwa ubundi, bakwiye kwita ku isuku yo mu kanwa. Umuntu akangurirwa koza amenyo neza nibura kabiri ku munsi, nyuma y'ibyo kurya bya mu gitondo na nimugoroba mbere yo kuryama.

Ashishikarizwa kandi kwisuzumisha amenyo buri mezi atandatu, kuko ngo ubuvuzi bwiza ari ukwirinda.

Daniel@Agakiza

Source:Igihe



source https://agakiza.org/Ubuzima-Dore-uko-iryinyo-rirwaye-ritunganywa-bidasabye-kurikura.html
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)