Kevin kade yashimangiye ubuhanga bwe mu ndirimbo yise KAO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kevin kade ni umwe mubahanzi baciye mu ishuli ryigisha umuziki ryo kunyundo akaba n’umwe mubahanzi basanzwe bakorera umuziki wabo mu nzu imenyerewe mu gutunganya umuziki hano mu Rwanda ya incredible ya bagenzi Bernard.

Kevin kade wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zagiye zikundwa nabatari bake mubice bitandukanye harimo nkiyo yise Sofia,like you yakoranye na Davis d hamwe na Seyn bose bahuriye muri incredible music record Label nindi yakoranye na Riderman yitwa mi amor avugako yamutije umuhate wo gukora cyane nyuma yo gukorana n’umuntu nka Riderman bivugwa ko bidapfa koroha gukorana nawe indirimbo uri umuhanzi ukizamuka.
Kevin kade umwe mubagize incredible music record Label.

Indirimbo KAO aherutse gusohora ni imwe mu zatumye abakurikiranira hafi iby’umuziki nyarwanda bahamya ubuhanga bwa kade,Ni indirimbo ukibona amashusho yayo ntiwatinya kuyitiranya n’izisanzwe zikorwa n’abahanzi babanyamahanga na bamwe mubanyarwanda bafite amazina akomakomeye mumuziki, gusa nanone ntiwabitindaho ubaye uzi cyangwa warakurikiranye amashusho asanzwe akorwa na bagenzi Bernard usanzwe ukorera amashusho abahanzi bakorera muri incredible barimo na Davis D abenshi bahamya ko ari umwami w’amashusho mu Rwandaindirimbo yambere kade yayikoze akiga ku nyundo.

Kade bw’ambere y’umvikana mu matwi y’abanyarwanda byari mu ndirimbo Sofia yakoze akiri mu ishuri ry’igisha umuziki rya Nyundo.

The post Kevin kade yashimangiye ubuhanga bwe mu ndirimbo yise KAO appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/kevin-kade-yashimangiye-ubuhanga-bwe-mu-ndirimbo-yise-kao/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)