Umusore twari tugiye kubana yitabye Imana habura umunsi umwe ngo ubukwe bube none nkeneye umukunzi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nitwa Niyotwizera Kezia (Ketty) mfite imyaka 27. Mu mwaka wa 2017 nibwo nakoze ubukwe nsezerana n’umusore mu murenge, icyo gihe hari kuwa Kane, gahunda yo gusaba no gukwa iteganyijwe kuwa Gatandatu hamwe no gusezerana mu rusengero. Numvaga ari umunsi uzaba mwiza kurenza indi y’ubuzima bwanjye bwose. Ariko siko byaje kugenda ahubwo byambereye umunsi mubi w’ubuzima bwanjye bwose. Uwo musore tugitangira gukundana, abantu benshi ntamahirwe babihaga, abandi bakamumbuza ngo arambeshya. Ibyo ahanini babiterwaga n’uko yari umusore w’umukire uvuka muri family ikomeye, kandi njye mvuka muri family isanzwe, byongeye ntakazi nari mfite kuko nibwo nari nkirangiza kwiga kaminuza. Ubwo rero ababonaga turi kumwe baravugaga ngo umusore nk’uwo ntiyankunda ahubwo arashaka ko turyamana gusa maze agahita andeka. Uwo munsi dusezerana mu murenge byari ibyishimo bikomeye cyane kuri twembi no ku miryango yacu, kuri njye numvaga bisa nk’inzozi kuko nari nsezeranye n’umuntu nkunda n’umutima wanjye wose, kandi nari nsinze igitego kuko benshi bibwiraga ko atankunda uwo munsi barabibonye ko ankunda by’ukuri kuko yanahise ampa impano y’imodoka nziza kandi dusezerana kuvanga umutungo bituma imitungo ye yose nyigiraho uruhare. Ibyo byishimo rero ntibyaje kuramba kuko umunsi wakurikiyeho umukunzi wanjye yakoze impanuka ahita yitaba Imana. Umunsi twari kubanaho niwo twamushyinguyeho, umunsi byari byitezweho ko uzaba uw’ibyishimo uba uw’amarira n’imiborogo. Icyo ni ikintu cyambabaje cyane mu buzima bwanjye kuburyo numvaga nanakwiyahura, ariko Imana yaramfashije mbasha gukomera muri ibyo bihe bitoroshye. Ubu rero sinavuga ngo umutima wanjye wasubiye mu gitereko, gusa ndabizi ko aribwo buzima kuko nanjye igihe nikigera nzitaba Imana, niyo mpamvu ibyambayeho nshaka kubirenza amaso, nkashaka umukunzi. Ndashaka umuntu twakundana by’ukuri bizira uburyarya tukabana, umuntu ufite urukundo rwa nyarwo kandi azi gutetesha k’uburyo azabasha kumfasha kongera kwigirira icyizere.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

The post Umusore twari tugiye kubana yitabye Imana habura umunsi umwe ngo ubukwe bube none nkeneye umukunzi. first appeared on UMWUNGERI.RW.



source https://www.umwungeri.rw/umusore-twari-tugiye-kubana-yitabye-imana-habura-umunsi-umwe-ngo-ubukwe-bube-none-nkeneye-umukunzi/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)