Umugabo wanjye yakatiwe gufungwa igihe kirekire cyane niyo mpamvu ndi gushaka umusore twakwibanira. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nitwa Gwiza Chanceline mfite imyaka 26. Umugabo wanjye twabanye mfite imyaka 20 we yari mukuru kuko yandushaga imyaka 11. Yari umugabo mwiza w’umutima mwiza, igihe cyose twabanye ntiyigeze ambwira nabi cyangwa se ankubite, yaranteteshaga cyane, ibyo nashakaga byose yarabimpaga. Ikintu cyatumaga mukunda cyane n’uko yakundaga kunganiriza akansetsa, iyo twabaga turi kumwe nta rungu nagiraga, ahubwo wasangaga turi gukina nk’aho turi ababyara. Kuva twabana nabonaga azi ubwenge cyane afite ibitekerezo bizima, ninawe wangiriye inama yo gutangira ubucuruzi, ndetse anabimfashamo ubucuruzi bwanjye butera imbere burakomera. Mu by’ukuri n’ubwo kumurebera inyuma yari umuntu mwiza utuje w’inyangamugayo, ariko imbere muri we yari umunyamanyanga ndetse akaba umunyabinyoma uteye ubwoba. Akazi yakoraga ntabwo nari nkazi ariko we yari yarambwiye ko ari maneko, ninayo mpamvu iyo yatahaga afite imbunda ntabwo nabitindagaho, cyangwa se yaba atashye bwije cyane, ubundi ntanatahe nkumva ko ari mukazi. Kumbi yari yarambeshye ahubwo yari umujura ruharwa babandi bibisha intwaro, ubwo rero nyuma yaje gufatwa mbanza kugira ngo baramubeshyera ariko ibyavugiwe mu rukiko mu rubanza rwe byatumye ntangara cyane nibaza niba uwo muntu ari we twabanaga mu nzu biranyobera. Kuko nubundi twamenyanye aribwo agisohoka muri gereza ahamaze imyaka hafi 10, ariko we yambwiraga ko aturutse muri America ariho yabaga. Ubwo rero numvise ibyaha bamurega numva birandenze ndetse n’ubwoba burantaha. Ibyaha aregwa byaramuhamye ndetse akatirwa gufunga burundu bitewe n’uko bitari ubwa mbere afungirwa icyo cyaha. Ibyo rero nibyo byatumye mfata umwanzuro wo gusaba gatanya ubu ndashaka umuntu twakundana tukibanira.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

The post Umugabo wanjye yakatiwe gufungwa igihe kirekire cyane niyo mpamvu ndi gushaka umusore twakwibanira. first appeared on UMWUNGERI.RW.



source https://www.umwungeri.rw/umugabo-wanjye-yakatiwe-gufungwa-igihe-kirekire-cyane-niyo-mpamvu-ndi-gushaka-umusore-twakwibanira/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)