Aragisha inama! Nyuma yo gutegurirwa ubukwe n'umugore we mu ibanga, arashaka kumutwara mu Bwongereza ku gahato #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muraho neza bavandi, mbere ndabashimye cyane kubw'amakuru meza mutugezaho kuko rwose aba atomoye kandi ari ay'ukuri.

Ubusanzwe ndi umukozi wa Leta mu nzego z'ibanze, nakundanye n'umukobwa twemeranya kubana, haciyeho amezi 9 akora abona amahugurwa muri Kenya y'akazi. Yenda kuyarangiza ngo agaruke abona ngo umuterankunga umwemerera kumurihira Masters degree in England. Kugira ngo abitekerezeho neza akuraho phone, network zose ntiyongera kuzigaragaraho haba kuri Facebook, Tweetter, Watsapp, Skype mbese nawe urabyumva!

Igihe cy'amahugurwa kirarangira ndategereza ko yaza
ndaheba, nkajya mbaza amakuru ndayabura. Hagati aho ajya kugenda twari twaramaze kwemeranya itariki y'ubukwe ariko tutarasohora ubutumire bw'ubukwe ariko bamwe mu muryango bayizi, ayo mahugurwa aje tubona ni inyungu cyane kuri twe ajya kuyakora twemeranya guhindura itariki.

Nyuma yo kumubura n'itariki y'ubukwe ikegereza cyane, nabuze icyo nkora abantu bajya bambaza iby'ubukwe nkababwira ko ari vuba, mpera muri vuba. Yaje kuza mu gihugu ku ibanga rikomeye aba muri Kigali ategura ubukwe wenyine ntacyo ambwiye ndaho narabuze amahoro. Yaragiye akodesha salle, amamodoka, agura iby'ashaka byose bigendanye n'ubukwe, agura n'inzu yo kubamo.

Icyantangaje kurusha ibindi yasohoye invitations z'ubukwe bwanjye nawe atangira kuzitanga ntacyo ambwiye umuntu ni we waje kumbwira ngo wasohoye invitations nziza peee, ubukwe bwawe nzabutaha, naguye mu kantu ndamwihorera ndikiriza. Ntibyatinze mu rugo iwanjye hazanywe invitations z'ubukwe 1000 ndetse na gahunda yose y'ubukwe uko ipanze n'ingengo y'imari yose, hirya ahanditse ngo aho izaturuka, njyewe murabyumva namwe uko mu mutwe byari bimeze, byari bikomeye ku buryo ntabona uko mbyandika.

Nagishije inama umuntu umwe, ndabimubwira anyemeza gutanga invitations ansaba gutuza ngakora ibintu ku ibanga kandi ngasenga cyane, singire n'undi mbiganiriza. Narabikoze, ndazitanga aho nshoboye n'ubwo harimo igihe gito, mbikorera ko nkunda umugore wanjye kurenza ikintu cyose kibaho

kuko nari nzi naho twavuye habi cyane, aho iwabo bakingishaga umuhiniw'isuka. Ibyo kwiga kwe byo byari bigoye kurusha ariko akamenya ubwenge butangaje. Kaminuza yayize i Butare mu cyahoze ari UNR nta na bourse abona baramukuye ku rutonde ku buryo butunguranye. Haje uburyo bw'ibyiciro by'Ubudehe, icyo gihe yigaga ndi mwalimu wa primaire ntarabona akazi gahwanye na degree narimaze kubona ariko tubicamo, ariko Imana irigaragaza.

Sinumvaga rero ko ibyo byose yabikora anyanga. Ku
ruhande rumwe nkabona amanyanga no kuntesha umutwe ku rundi nkabonamo urukundo ruri hejuru. Bavandimwe, twakoze ubukwe bugenda neza ariko ubu ari kumbwira ngo tujye mu Bwongereza twimuke kuko ari ho afite umuterankunga n'akazi kandi azabasha kwiga akarangiza.

Iyo mubajije aho yakuye amafranga menshi n'akazi nta kindi ansubiza ngo ni umuterankunga, namubazaho byinshi ati uzaba umubona ushire n'amatsiko.

Ngaho namwe mumbwire, ngo nintemera ko tugenda azagenda ubutagaruka, namubwira ngo agende nzamusangayo ntabyumve ngo sinzirirwe nza kandi ngo ni uko ntamwizeye twakagiye ntabitinzeho.

Mungire inama, sinshaka kubura umugore wanjye turakundana. Igihe cyo kugenda cyararenze bamuhamagara ubutitsa



source http://isimbi.rw/andi-makuru/article/aragisha-inama-nyuma-yo-gutegurirwa-ubukwe-n-umugore-we-mu-ibanga-arashaka-kumutwara-mu-bwongereza-ku-gahato
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)