Rwamagana bahangayikishijwe nibisa na scropion zimaze kuruma abagera kuri6. #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abaturage batandatu bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro bamaze kurumwa n’agakoko katazwi ariko bikekwa ko ari scorpion, agasimba gato ariko kagira ubumara ku buryo uwo karumye ashobora kumugara ingingo, bagasaba ubuyobozi kubafasha kubona umuti watuma tugenda. Ni dukoko tumeze neza nka scorpion ndetse abaganga baganiriye na IGIHE bavuga ko arizo ariko ubuyobozi bwirinze kwemeza ko arizo mu gihe tutarakorwaho ubushakashatsi. Ni udukoko tumaze ukwezi tugaragara mu ngo ziherereye mu Mudugudu w’Akamata mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro. Batatu twarumye bagiye kwa muganga bashyirwa mu bitaro ndetse biba ngombwa ko mu kubitaho bahabwa na serumu, abandi batatu ntibigeze bajya kwa muganga umwe muri bo ngo yivurishije imiti ya Kinyarwanda. Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze uburyo aka gasimba kabariye. Mukeshimana Sauda yavuze kamurumye ku wa Kane w’icyumweru gishize, ku ibere ndetse no ku ivi. mukeshimana sauda uvugako scropion yamurumye ku ibere. Ati “Narinsinziriye hanyuma numva ikintu kirandumye nikanga ko ari inzoka, numva kirimo kuntondagira mbyutse ndagashikamira na none kanduma ku ivi, naragakubise kagwa hasi nkabonye mbona kanteye ubwoba, naraye ijoro ryose numva utuntu tunyiruka mu mubiri bituma nihambiraho ibitambaro ha handi kandiye, mu gitondo nakeretse abaturanyi bambwira ko kagira ubumara cyane, sinagiye kwa muganga nivurishije imiti ya kinyarwanda.” Izerimana Safinah we yavuze ko kamurumye ubwo yari arimo gutunganya inkweto z’abana. Ati “Karandumye nkuyemo ukuboko mu rukweto mbona niko ndakica, mbibwira umuyobozi w’umudugudu ansaba kujya kwa muganga, ngezeyo ntibabashije kubyemera mbereka amafoto banyohereza mu bitaro bikuru bya Rwamagana, ngezeyo bantera imiti muri serumu rwa rutoki rwanjye rwari rwabaye umukara rurongera rusa neza.” Izerimana yakomeje avuga ko uretse we n’umwana we yamujyanye kwa muganga akitabwaho, yavuze ko utu dusimba dukunda kugaragara iwe mu rugo ku buryo afite impungenge z’uko twakomeza kubarya. Umuyobozi w’Umudugudu w’Akamatare, Ntwari Janvier Musa, yavuze ko nawe amaze ukwezi abaturage batandukanye bamubwira ko babona utwo dukoko tumeze nka scorpion mu nzu zabo, nawe ngo mu minsi mike ishize yakiciye iwe mu rugo aho asanga utu dukoko tudakwiriye gukerenswa ahubwo hakwiriye gushakwa imiti yatwica. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko babimenye ko hari udukoko tumeze nka scorpion tumaze kurya abaturage batandatu gusa ngo ntabwo bapfa kwemeza ko ari zo kuko ubusanzwe zikunda kuba mu butayu. Ati “Nanjye narahageze nsanga abo tumaze kurya ni batandatu mu bihe bitandukanye, mu cyumweru hari igihe karya umuntu umwe mu kindi kakarya undi mu gihe cy’ukwezi ni batandatu twariye, batatu bagiye kwa muganga abandi ntibigeze bajyayo barabyihoreye kandi nta kibazo bafite.” Uyu muyobozi yavuze ko ntagikuba cyacitse kuko abenshi bagenda babona kamwe, kamwe ngo basabye abaturage ko uwo kazajya karuma wese azajya yihutira kujya kwa muganga mu gihe bagifatanya n’inzego z’ubuzima gushaka igisubizo gihamye. Ubundi Scorpion ni agakoko ki? Umuganga w’inzobere mu buvuzi bwihutirwa ku ndwara zishobora guhitana umuntu vuba, wanakoze ubushakashatsi ku kuribwa n’inyamanswa harimo na Scorpion, Doctor Nsengiyumva Jean Beranrd, ukora mu bitaro bya CHUB yabwiye IGIHE ko ubundi ku Isi habarurwa ubwoko 1500 bwa scorpion, nibura ngo ubugera kuri 20 nibwo bukaze cyane harimo n’ubushobora kuruma umuntu akamugara ingingo. Ati “Ni agakoko kari mu bwoko bw’ibitagangurirwa n’utundi dukoko bimeze kimwe, zigira ubumara bumeze nk’ubw’inzoka, mu moko 1500 ya za scorpion zibarirwa ku isi izigera kuri 20 nizo zigira ubumara bushobora kwica umuntu, kakujomba ihwa kagira ahagana mu kibuno niryo ribamo ubumara, karya umuntu iyo kitabara akenshi.” Dr Nsengiyumva yasabye abantu kutagira ubwoba cyane ngo kuko inyinshi muri scorpion ziba mu Rwanda zitagira ubumara bukanganye bwatuma umuntu agira ikibazo, yasabye abaturage kwirinda abantu babavura bakoresheje imiti ya Kinyarwanda ngo kuko bashobora kubaha imiti ibatera ibindi bibazo. Ati “Uwo kariye ashobora kubanza kureba mu masaha 24 uko ha hantu hahinduka yabona hatabyimbye cyane akabyihorera agatuza, yabona hari kurushaho kumera nabi akajya kwa muganga bakamufasha ariko birinde ababavurisha imiti ya Kinyarwanda.” Nubwo ubumara bwa scorpion zigaragara mu Rwanda bushobora kudateza ibibazo bikomeye cyane, Dr Nsengiyumva avuga ko inyinshi ziba zisa n’umukara ngo kubera kuba ahantu mu butaka hari umwijima hatari umwuka, nyinshi ngo zishobora gutera abantu tetanus n’izindi ndwara. Yasabye abaturage kugira isuku yo mu nzu no hanze ngo kuko biri mu bishobora kuzirwanya, cyane ko akenshi zikunda kuba mu mwijima. The post Rwamagana bahangayikishijwe nibisa na scropion zimaze kuruma abagera kuri6. appeared first on KASUKU MEDIA.
http://dlvr.it/Rd1nld

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)