Nyuma y’amezi asaga ane avanywe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier, yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Buholandi.