NCC yikomye abatangaza inkuru birengagije burenganzira bw'umwana kuri YouTube #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020, mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru mu Rwanda [ARJ].

Hari ku bufatanye n'inzego zirimo Minisiteri y'Ubuzima, Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Abana ndetse n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana [UNICEF].

Ni inama yari igamije kandi guhugura abanyamakuru ndetse n'uko itangazamakuru ryakomeza gukora inkuru z'uburyo bwo kwirinda kwandura COVID-19 ariko hibandwa ku bana.

Kuva mu mpera z'Ukuboza 2019, ubwo iki cyorezo cyatangira kugaragara mu Mujyi wa Wuhan, Guverinoma y'u Rwanda yahise ishyiraho itsinda rigamije gufatanya mu guhangana n'uko iki cyorezo cyagera mu gihugu.

Nyuma y'aho umuntu wa mbere agaragaweho iki cyorezo imbaraga nyinshi zashyizwe mu kureba uburyo abanyarwanda bajya bamenya amakuru umunsi ku munsi ari nabwo Minisiteri y'Ubuzima yashyizeho uburyo bwo kujya hifashishwa ibitangazamakuru ndetse n'imbuga nkoranyambaga mu gutangaza umunsi ku munsi uko icyorezo gihagaze.

Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Kayumba Malick, yashimye ubufatanye bwakomeje kuranga inzego zitandukanye n'itangazamakuru ahamya ko byatanze umusaruro ugendeye ku bukana icyorezo cya COVID19 gifite hano mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri UNICEF, Rajat Madhok yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rikora akazi neza cyane cyane mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda ibyorezo, agatanga urugero rw'uko byagenze mu gihe cya Ebola.

Yakomeje avuga ko byagize umusaruro kuko hari inkuru nyinshi zakozwe zifasha abantu kumenya uko bakwirinda Ebola, akizera ko no kuri COVID-19 bizaba uko ndetse bikarushaho kuko COVID-19 iri mu Rwanda.

Mukamana Marie Josiane, Umukozi ushinzwe kurinda no guteza imbere uburenganzira bw'umwana muri Komisiyo y'u Rwanda ishinzwe abana yavuze ko iyo hatangajwe inkuru ku mwana haba hagomba kwigengesera no kubahiriza amahame agenga umwuga ariko hitabwa no ku kurengera uburenganzira bw'umwana.

Yakomeje avuga ko “Iyo wanditse ku mwana uba ugomba gutekereza ko icyo umuvuzeho azakura agisanga bityo abanyamakuru bagomba kwitwararika.”

Mukamana yavuze kandi ko by'umwihariko muri ibi bihe bya COVID19, inkuru zivuga ku bana zagiye zigaragara kuri YouTube bajya bakora inkuru zerekana abana mu nkuru runaka ariko zibashyira ku karubanda bakazabikurana.

Mu bibazo byagarutswe ni uburyo mu bihe by'iki cyorezo hari inkuru zakomeje kujya zitangazwa zivugwa ko hari abana benshi batewe inda kubera ko bari mu ngo zabo ndetse n'ibindi bibazo bitandukanye bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa abana.

Ibi byose abanyamakuru basabwe kurangwa n'ubunyamwuga haba mu gutangaza izi nkuru zivuga ku bana ndetse no gufata iya mbere mu bukangurambaga bugamije kwamagana imigirire nk'iyi ishobora gutuma uburenganzira bw'umwana butubahirizwa.

Umukozi ushinzwe itumanaho mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima[ OMS/WHO] mu Rwanda , Jean Bosco Gasherebuke yavuze ko abantu bose bakwiye gufata icyorezo cya COVID19 nk'ikintu gikomeye.

Yavuze ko kwirinda COVID-19 bigomba kuba ihame cyane cyane abantu bakamenyera gukaraba intoki kenshi kugira ngo ive mu ntoki z'abantu, bakambara agapfukamunwa n'amazuru neza kandi bakibuka no guhana intera hagati y'umuntu n'undi.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/NCC-yikomye-abatangaza-inkuru-birengagije-burenganzira-bw-umwana-kuri-YouTube
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)