Ushobora kwibaza impamvu ubona ishyaka ryaje kugusaba amajwi ryitwaje imigabo n'imigambi ariko ukibaza iyo amatora arangiye aho iryo shyaka rijya n'impamvu utajya wumva ibikorwa birimo nko kubakira abatishoboye, gufasha abakene, kubaha nk'inka, amatungo magufi n'ibindi. N'aho babikora ntabwo ari byinshi.
Mu Rwanda habarurwa imitwe ya Poltiki 11 yemewe ndetse yose yibumbiye mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki mu Rwanda [National Consultative Forum of Political Organisations (NFPO).
Ubusanzwe amashyaka [imitwe ya politiki] yemewe gukorera mu Rwanda atungwa n'imisanzu iva mu bayoboke bayo.
Itegeko rigena kandi ko Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, rukora igenzuramari rigamije kugaragaza imikoreshereze y'amafaranga n'inkomoko y'ayo mafaranga amashyaka akoresha.
Akenshi usanga abari muri FPR Inkotanyi aribo bakunze kugaragara mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y'abaturage baba abanyamuryango ndetse n'abandi banyarwanda muri rusange.
Mu ntangiro za Nyakanga 2020, Urugaga rw'Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi rufatanyije n'Inama y'Igihugu y'Abagore, CNF, ku rwego rw'Akarere ka Gasabo baremeye abagore bagizweho ingaruka n'Icyorezo cya COVID-19 bo mu Murenge wa Gikomero.
Imiryango 15 yo mu Murenge wa Gikomero muri Gasabo niyo yahawe ibiribwa, udupfukamunwa n'amasabune. Buri muryango wahawe ibilo 10 bya kawunga, ibilo 10 by'ibishyimbo, litiro ebyiri z'amavuta, udupfukamunwa tune n'amasabune.
By'umwihariko muri ibi bihe igihugu kirimo byo guhangana n'ingaruka za COVID19, nta yindi mitwe ya Politiki yigeze igaragara mu bikorwa nk'ibi byo gufasha abatishoboye cyangwa abagizweho ingaruka n'iki cyorezo.
Umuvugizi w'Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki mu Rwanda, Munyangeyo Théogène yabwiye UKWEZI ko burya buri mutwe wa politiki ugira gahunda y'ibikorwa byawo ari nayo mpamvu iyo banatekerezo ibikorwa nk'ibyo byo kuzamura imibereho y'abanyarwanda aba ari byiza kandi bitanyuranya n'Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho.
Hon Munyangeyo usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse akaba anabarizwa mu Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), yatanze urugero rw'uyu mutwe wa politiki abarizwamo avuga ko hari ibikorwa baherutse gukora kuremera abantu n'ibindi.
Yakomeje agira ati “Buri mutwe wa politiki ugira gahunda y'ibikorwa byawo unagendeye ku bushobozi ku buryo buri gikorwa cyose kiza ugendeye no ku gihugu nta wagisubiza inyuma. Kuko hari n'abo mperutse kumva muri PL bari bagiye kuremera abantu I Gicumbi na za Karongi. Barabikora kuko ni uburyo bwo kunganira leta.”
Hon Munyangeyo avuga ko ibikorwa nk'ibi ari ibikorwa byagahariwe leta ariko nk'umunyarwanda aba agomba kwigomwa kuko gufasha ari n'umuco mwiza w'abakurambere.
Ati “Ibyo byose ni ukubivoma mu muco, buriya abanyarwanda ni ba Barigira. Ni ugufashanya, ugushyira hamwe haba hari icyo ushoboye ukagikorera undi ariko ni nko kwereka leta ko nubwo hari ibyo ikora n'abari mu mitwe ya politiki bayiri inyuma.”
Bamwe mu bahagarariye imitwe ya Politiki mu Rwanda bavuga ko impamvu batagaragara mu bikorwa byo gufasha no guteza imbere abaturage ibyo biba bigomba gukorwa n'ishyaka riri ku butegetsi.
Mu kiganiro aherutse kugirana na UKWEZI, Umuyobozi Mukuru w'Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Depite Dr Frank Habineza yavuze ko Depite Dr Habineza yavuze ko ubundi ishyaka rishinzwe gushyiraho gahunda na politiki yo kuyobora igihugu ariko adafite inshingano zo gushyira mu bikorwa.
Yagize ati “Ishyaka rya Politiki rishinzwe gushyiraho gahunda cyangwa politiki yo kuyobora igihugu, arik ntabwo aritwe tugomba kubishyira mu bikorwa, abashyira mu bikorwa ni abari muri guverinoma cyangwa imiryango itari iya leta [NGOs].”
Dr Frank Habineza avuga ko bitabujijwe kuba umutwe wa Politiki wakusanya inkunga bivuye mu banyamuryango [urugero nk'abagore cyangwa urubyiruko], bawo bashobora kwishyira hamwe bagakusanya inkunga ariko ntabwo biri mu nshingano z'ishyaka.
Ati “Ntabwo bibujijwe ko umutwe wa politiki ubishatse wakusanya iyo nkunga ariko ari abanyamuryango cyangwa abarwanashyaka bashobora kwishyira hamwe bagakora igikorwa nk'icyo cyo kubakira abantu cyangwa gufasha abantu mu buryo runaka ariko ayo mafaranga yakoreshejwe atavuye kuri konti y'ishyaka.”
Yakomeje avuga ko ahandi hantu bishoboka ari igihe ishyaka ryageze muri guverinoma ryashyizeho leta icyo gihe rishobora gukora ibyo bikorwa nka leta.
Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki mu Rwanda ritangaza ko akenshi n'ubwo ibyo bikorwa byakorwa burya biba na byiza bikozwe muri ya ngoferi y'ubunyarwanda n'ubwo byakwitwa ko byakozwe n'umutwe wa Poltiki ariko ukabikora nk'abanyarwanda.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Kuki-imitwe-ya-Politiki-idakunze-kugaragara-mu-bikorwa-byo-guteza-imbere-imibereho-y-abaturage-nka-FPR