Zari yavuze impamvu Diamond yagarutse mu buzima bwe

webrwanda
0

Umuherwekazi w'umugande wahoze akundana na Diamond bakaza gutandukana nyuma yo kubyarana abana 2, Zari yavuze ko impamvu uyu muhanzi yagarutse mu buzima bwe ari ku mpamvu z'abana babyaranye, ngo ntabwo yifuza kuba yakongera kugwa mu mutego w'urukundo rw'uyu muhanzi.

Ibi uyu mugore yabitangaje binyuze kuri Instagram Live, aho yavuze ko yibaza impamvu abantu bakomeje kwibaza icyatumye asubirana na Diamond.

Yagize ati“impamvu yagarutse benshi muri muravuga ngo n'uko nihebye, ese mwungukirahe ni ba yitaye ku bana be? Imyaka 2 tutavugana Diamond yamenye ikibazo cyari gihari.”

“Kubera iki mubabara? Kandi ibi byaturutse muri Tanzania. Ni gute muvuga umuntu ngo yarihebye mu gihe abantu baba bahisemo kwita ku bana babo?” Zari Hassan

Akomeza avuga ko ari ku nyungu z'abana igihe ababyeyi bagerageje kwiyunga igihe batandukanye, gusa ngo ntabwo biba bisobanuye ko bongeye gukundana.

Zari yavuze ko ubu abana bameranye neza na se, abahamagara igihe ashakiye bakavugana ndetse na bo iyo babonye se ahamagaye barishima cyane, akaba abona nta kibazo na kimwe kirimo kuba yavugana na Diamond ku bw'abana babo.

Muri Gashyantare 2018 ni bwo Zari na Diamond bari bamaze igihe bababana nk'umugore n'umugabo batandukanye nyuma yo kubyarana abana babiri.

Abana babyaranye ni bo batumye aba bombi bongera kuvugana


source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yavuze-impamvu-diamond-yagarutse-mu-buzima-bwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)