Isezerano Kayumba Soter yahaye abakunzi ba Rayon Sports n'icyo yabasabye

webrwanda
0

Myugariro wa Rayon Sports, Kayumba Soter yasabye abakunzi b'iyi kipe kugumya kubashyigikira uko bishoboka kose, n'abo nk'abakinnyi n'ubwo ikipe iri mu bibazo bazi ko bizarangira bakabaha ibyishyimo babifuzamo.

Ni mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko nk'abakinnyi nta kindi bategereje ari igihe icyorezo kizasorezwa bagasubira mu kibuga cyane ko yizeye ko kizarangira n'ibibazo biri mu ikipe ye byararangiye.

Uyu musore asoje amezi atandatu mu mwaka n'igice yari yasinyiye iyi kipe, yizeza abakunzi b'iyi kipe ko mu mwaka umwe usigaye azafatanya na bagenzi be bakabaha ibyishimo kuko ni byo babagomba.

Yagize ati“abakunzi ba Rayon Sports nta kindi tuba tubagomba ni ibyishimo, ibyishimo ni ugutsinda imikino, ikindi ni ukubaha ibikombe kuko ni byo tuba turimo kurwanira.”

Yasabye abakunzi b'iyi kipe kubaba hafi kuko na byo ari imwe mu ntwaro ituma bitwara neza mu mikino bakina.

Yagize ati“nabasa gukomeza kutuba hafi nk'uko basanzwe babikora kuko badutera ingabo mu bitugu, natwe tuzagerageza gukora ibishoboka byose turebe ko twabashakira ibyishimo nk'uko tubibagomba.”

Kayumba Soter, myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi, yakiniye amakipe atandukanye arimo AS Kigali, AFC Leopards yo muri Kenya yatandukanye na yo mu mpera z'umwaka ushize agita asinyira Rayon Sports.

Yasabye abafana kugumya kubashyigikira
Nk'abakinnyi bazakora ibishoboka byose babahe intsinzi


source http://isimbi.rw/siporo/article/isezerano-kayumba-soter-yahaye-abakunzi-ba-rayon-sports-n-icyo-yabasabye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)