USA: Isuzuma ry’umurambo wa George Floyd ryagaragaje ko yari yaranduye Coronavirus

webrwanda
2
Image



Isuzuma ryakorewe ku murambo wa George Floyd uherutse kwicwa n’umupolisi mu Mujyi wa Minneapolis ryagaragaje ko yari yaranduye icyorezo cya Coronavirus. Umuganga witwa Dr. Andrew Baker wakoreye isuzuma umurambo we, yavuze ko uburyo bwakoreshejwe mu gupima bushobora kwerekana indwara umuntu yari afite ibyumweru bike mbere y’uko yitaba Imana.

 Raporo ya muganga ivuga kandi ko mu mibiri we harimo imiti ya fentanyl na methamphetamine yifashishwa mu kugabanya ububabare nubwo bitemezwa ko ariyo yamwishe. Ikindi gisobanurwa ni uko kuba yari yaranduye Coronavirus ntaho bihuriye n’urupfu rwe.

 Inavuga kandi ko impamvu y’urupfu rwe ishingiye ku bibazo ibihaha n’umutima we byagize bikananirwa gukora ndetse n’ijosi rye rikaba ryari ryikubye. Ibyatangajwe n’iyi raporo bihabanye n’ibyavuye mu ryo umuryango wa Floyd wakoresheje ry’abantu bigenga ryagaragaje ko yishwe no kubura umwuka. Iyi raporo y’abaganga ba leta ntaho ivuga ibijyanye no kubura umwuka kubera kunigwa, ndetse no mu kirego cy’umushinjacyaha ntaho bivugwa.

 Gusa iyi raporo igaragaza ibikomere byari ku mubiri wa Floyd ahagana ku mutwe, mu isura ndetse no ku munwa, kimwe no ku rutugu, ku kiganza no ku nkokora. George Floyd yapfuye nyuma yo kunigwa n’umupolisi witwa Derek Chauvin washinze ivi rye ku ijosi rya Floyd mu gihe kingana n’iminota umunani n’amasegonda 46, ndetse ko muri icyi gihe cyose “iminota ibiri n’amasegonda 53” Floyd yayimaze yataye ubwenge.
Tags

Post a Comment

2Comments

  1. Akaba aricyo cyatumye yicwa se?

    ReplyDelete
  2. Noneho ba ba polisi barimo bamwongerera umwuka?

    ReplyDelete
Post a Comment