Umuhanzi MC Monday waririmbye “Inyoni yaridunze” yavuze icyatumye areka umuziki.

webrwanda
0


By Umulisa Fillette
The Music Stars You May Soon Forget – KT PRESS
Assoumani Gashumba [MC Monday] wamamaye mu itangazamakuru no mu muziki mu Rwanda yongeye kugaragara asobanura iby’irengero rye ndetse n’ukuntu yakomanyirijwe mu myidagaduro agasezera umuziki n’ibindi byose biwushamikiyeho.
Uyu mugabo ubu wiyise Saga Assou yasezeye mu ruganda rwa muziki nyarwanda ahanini kubera urusobe rw’ibibazo yawubonagamo, bitanatangaga icyizere cyo kuzakemuka kubera aho bishingiye.
MC Monday afatwa nk’impirimbanyi yaharaniye kuzamuka k’umuziki nyarwanda guhera mu myaka ya za 2000. Mbere yo kwinjira mu itangazamakuru yabanje kuba umuraperi. Yakoreye Radio 10 kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2012.
Yavuzwe ubudasiba aho abenshi wumva iyo bagaruye izina rye bahita barihuza n’indirimbo yakoze yitwa ‘Inyoni yaridunze’.
Mu 2012 yahinduye izina ava kuri MC Monday yiyita Saga Assou Gashumba. Bamwe bavuga ko yaba yarahinduye izina nyuma yo gukora indirimbo yitwa “Inyoni yaridunze” yagawe cyane n’abayobozi bakuru b’igihugu.
Hari igihe yanditse kuri Facebook avuga ko afite agahinda n’intimba ikomeye ku bw’ibibazo by’urudaca no guhezwa mu bintu byose kugeza ubwo yari asigaye asaba akazi ntihagire umureba n’irihumye.
Kuri ubu, yongeye kugaragara mu itangazamakuru aho yatumiwe mu kiganiro Isango na Muzika gica kuri Televiziyo Isango Star, asobanura irengero rye ndetse n’ibindi byerekeye umuziki we.
Nashatse gusibanganya izina ryajeho icyasha biranga!
Ubwo yahinduraga izina mu 2012, MC Monday ntiyigeze yerura ngo avuge impamvu nyayo ariko ubu yemeje ko yarihinduye ashaka gusibanganya iryari rimaze kuzaho icyasha ariko bikanga.
Ati “Ntaho nigeze njya ndahari, hari umugani baca mu Kinyarwanda ngo umuntu asiga ikimwirukankana ariko ntasiga ikimwirukamo. Umuziki nari narawuhunze, narabyanditse ko navuye mu muziki bijya no mu binyamakuru, nashatse gusiba rya zina abantu bazi rya MC Monday ariko biranga, ahantu hose nahinduye izina nitwa Saga Assou ariko wa MC Monday nashatse ko agenda byaranze.”
Akomeza avuga ko abantu bose babizi ko yahinduye amazina ariko ubu ahura nabo bakamwita MC Monday n’ugeregeje kumwita Saga Assou akongeraho ngo ‘wa wundi witwaga MC Monday’.
Uyu mugabo ngo akumbuye ibintu byinshi mu ruhando rw’imyidagaduro birimo kubona umuhanzi aza amusanga amusaba ubufasha nyuma yamara kubumuha akabona aramamaye.
Atanga urugero rurimo nka Mani Martin, unafite igihembo yahawe biturutse ku kiganiro yakoraga agasaba abaturage gutora umuhanzi uhiga abandi.
Ashushanya mu bihe bye ibiganiro by’imyidagaduro nk’ikintu cyabayeho mu gihe cy’intambara ikomeye kuko aho kuba umuhanzi ujya kumwishakira ari umunyamakuru wabikoraga.
Ati “Yari intambara ikomeye. Uyu munsi abahanzi baza kwishakira abanyamakuru. Ku gihe cyacu twajyaga kwishakira abahanzi, ahantu hari studio, producer akampa indirimbo zarangiye nkazitwara.”
MC Monday yaragambaniwe …
MC Monday yazinutswe uruganda rwa muzika bitewe n’uhuri rw’ibibazo yagiye ahuriramo narwo birimo kuba mu 2012 abantu batazwi baratemaguye imodoka ye bayisanze mu rugo rwe mu gicuku.
Uyu mugabo muri Werurwe 2014 yahisemo gukuramo akarenge ngo arebe ko yabona agahenge, asezera umuziki.
MC Monday yahagaritse umuziki by’agateganyo, ahamya ko ashobora kuzawugarukamo Imana nibishaka. Nyuma yo gusezera muri Gicurasi 2014, nabwo imodoka ye yogongewe mu rugo iwe bamwe bakabihuza n’ibibazo uruhuri yari amazemo iminsi.
Muri Nzeri uwo mwaka, yatangaje ko yagarutse muri muzika ariko byanga gufata bimuyobeye ahitamo kwigendera ubutareba inyuma n’ubwo avuga ko byanga bikunze azagaruka mu gihe nawe atazi.
Yavuze ko kimwe mu byatumye azinukwa uruganda rw’umuziki ari ishyari yagiriwe n’abari baje bamusangamo cyane ko uretse kuba umunyamakuru yari afite na studio yitwaga ‘C4D’.
Ati “Buriya abanyarwanda turi beza ku isura ariko ku mutima ntabwo turi beza. Bamwe bababazwa no kuba undi yateye imbere. Ishyari ryabaye ikibazo, murabizi cyane batema imodoka yanjye n’imipanga n’ibindi ntavuze. Baje kugira Imana njyewe ngira ibyago, nyakubahwa Perezida Paul Kagame avuga ku ndirimbo yanjye yitwa ’Inyoni yaridunze’.”
“Ntawe yategetse ko indirimbo zanjye bazihagarika, nta nama y’abaminisitiri yateranye ngo bankomanyirize ariko abantu bamwe bo ubwabo bamfatanyije n’abandi bo mu itangazamakuru baravuga ngo tumuzimye, ahantu hose hari indirimbo zanjye barazisiba, umuturage yazisaba bakazibura.”
Uyu mugabo afatwa nk’impirimbanyi yaharaniye kuzamuka k’umuziki nyarwanda guhera mu myaka ya za 2000. Uretse kuba umunyamakuru anazwiho kuba umuhanzi. Niwe waririmbye “Inyoni yaridunze”, “Gitanu”, “Panda Gali”, “Oh Rayon” n’izindi. Ubu asigaye yikorera ku giti cye mu bijyanye n’itumanaho.
‘Inyoni yaridunze’ indirimbo yakojeje agati mu ntozi Mc Monday agakomanyirizwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)