U Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro kugitero giherutse kugabwa mukarere ka nyaruguru . #rwanda #RwOT

webrwanda
0
U Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro nyuma y’igitero giheruka kugabwa mu Karere ka Nyaruguru n’abantu bitwaje intwaro, kikagwamo bane mu bakigabye ndetse abasirikare batatu b’u Rwanda bagakomereka byoroheje. Ni igitero cyagabwe ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, n’abantu bitwaje intwaro bagera mu 100, bitwaje imbunda zirimo mashinigani (machine guns) n’izirasa za rockettes, bafite umugambi wo kugirira nabi abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze, uri mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Burundi. umuvugizi w’igisirikare cy’uRwanda innocent munyangango. RDF yatangaje ko baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke. Basize inyuma abarwanyi babo bane bapfuye, ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda na radiyo za gisirikari n’ibikombe by’ibiribwa byanditseho “Force de Defense Nationale du Burundi”, batatu mu bakigabye bafatwa mpiri. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye Guverinoma y’u Burundi binyuze mu nzira za dipolomasi, isaba ibisobanuro kuri icyo gitero no kuba abakigabye bagahungira mu Burundi, batabwa muri yombi. Yemereye IGIHE ko yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi, “isaba ibisobanuro ku gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana baturutse mu Burundi, inasaba Guverinoma y’u Burundi gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo abagize uruhare muri ibyo byaha bahungiye mu Burundi, bafatwe mu maguru mashya bagezwe imbere y’ubutabera, cyangwa boherezwe mu Rwanda kugira ngo babazwe ibyo bakoze.” Ni ibaruwa yohererejwe u Burundi ku munsi icyo gitero cyagabweho, gusa ntabwo u Burundi burasubiza. Nyuma y’icyo gitero, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyangango yagize ati “Turizeza Abanyarwanda ko abakoze ibi bakurikiranwa bakamenyekana. Turimo gushakisha, binyuze mu nzira za dipolomasi, amakuru yizewe kuri ibi bitero bihora bigaruka.” ibikoresho bataye bahunga biriho ibirango by’igisirikare cy’uburundi. Ingabo z’u Burundi zahakanye uruhare muri icyo gitero, nyamara mu itangazo ryazo ntizihakana cyangwa ngo zemeze ko cyabayeho, ahubwo zigifata nk’ibyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga hirengagijwe gihamya zose zagaragajwe. Itangazo ryasohowe na Colonel Biyereke Floribert, rigira riti “Ingabo z’Igihugu z’u Burundi ziramenyesha Abarundi n’amahanga ko ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano mu bihugu by’Abaturanyi. Ahubwo abasirikare b’Abarundi basabwa gucunga neza umutekano ku mbibi u Burundi busangira n’ibihugu by’abaturanyi.” Amakuru yatangajwe mu Burundi avuga ko abagabye icyo gitero bafite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira muri komini za Bukinanyana na Mabayi. Ni ishyamba ry’inzitane rifatanye na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ku ruhande rw’u Rwanda. Bajya kugaba igitero ngo babanje guhurira ku Gihisi, ndetse ubwo bari basubijwe inyuma niho bongeye guhurira, barimo abarwanyi babiri bakomeretse cyane bajya kuvurwa bari mu modoka y’igisirikare cy’u Burundi,”bafata umuhanda wa Ndora- Bubanza mu Burundi.” The post U Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro kugitero giherutse kugabwa mukarere ka nyaruguru . appeared first on KASUKU MEDIA.
http://dlvr.it/RZg5C6

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)