Nyuma y'uko asoje amasezerano y'amezi 6 muri Police FC, rutahizamu Issa Bigirimana byavugwaga ko ari mu biganiro na Police FC yahakanye aya makuru yemeza ko ahubwo ari ku isoko.
Mu ntangiriro z'uyu mwaka ni bwo Issa Bigirimana yasinyiye Police FC amasezerano y'amezi 6, hari nyuma yo gutandukana na Yanga yo muri Tanzania.
Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Police FC, amakuru agera ku Isimbi.rw ni uko uyu mukinnyi yatangiye ibiganiro na AS Kigali ngo abe yayerekezamo ayikinire mu myaka iri imbere, akaba yajya gusimbura Nova Bayama watandukanye n'iyi kipe.
Mu kiganiro yahaye ISIMBI, Issa Bigirimana yahakanye aya makuru avuga ko nyuma yo gutandukana na Police FC nta kipe afite ahubwo ari ku isoko.
Yagize ati“ibyo ni ibinyoma nta kipe turi mu biganiro, njyewe ndi ku isoko, ibyo sinzi aho byavuye. AS Kigali nta biganiro twagirenye wenda byazabaho kuko ari ikipe nziza kuyikinira nta kibazo kirimo.”
Uyu musore yari aherutse gutangaza ko n'ubwo arimo asoza amasezerano muri Police FC yumva yifuza gukina hanze y'u Rwanda, gusa yarimo agorwa n'uko imipaka yari igifunze.
Issa Bigirimana yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC na Police FC zo mu Rwanda ndetse na Yanga yo mu gihugu cya Tanzania.
source http://isimbi.rw/siporo/article/ndi-umukinnyi-uri-ku-isoko-ibindi-bivugwa-byose-ntabyo-nzi-issa-bigirimana