Byari ibyishimo kuri Yannick, Migi na Kagere, Haruna na Papy ntibyagenda neza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe 4 akinamo abanyarwanda mu mpera z'iki cyumweru yari yakinnye, atatu muri yo yatahikanye itsinzi mu gihe imwe bitayigendekeye neza yaje kunganya.

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020, ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere yari yakiriye Mwadui FC kuri Uwanja wa Taifa, umukino waje kurangira iwutsinze ku bitego 3-0 bya Hassan Dilunga ku munota wa 9, ku wa 21 Samson aritsinda mu gihe John Bocco yatsinze icya 3 ku munota 58. Ni umukino Meddie Kagere yinjiye mu kibuga asimbura ku munota wa 62.

Kagere yinjiye mu kibuga asimbura

Ku rundi ruhande KMC ya Mugiraneza Jean Baptiste Migi yari yakiriye Ruvu Shooting kuri Azam Complex, ni umukino Migi yakinnye wanarangiye bawutsinze ku bitego 2-1. Ibitego bya KMC byatsinzwe na Charles Ilinfya ku munota wa 29 na Emmanuel Mvuyekure ku munota wa 62.

Ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru, hari hatahizwe Yanga ya Haruna na Papy, kuri Uwanja wa Taifa yari yakiriye Azam FC, ni umukino abasore b'abanyarwanda bose babanje mu kibuga ariko ntibyaje kubahira kuko umukino warangiye ari 0-0.

Haruna na Papy ntibyagenze uko babyifuzaga

Simba SC iracyayoboye n'amanota 75, Young iri ku mwanya wa 3 n'amanota 56 irushwa 2 na Azam ya kabiri mu gihe KMC iri ku mwanya wa 12 n'amanota 36.

Nyuma yo gutsindwa mu mukino w'umunsi wa 2, Sandvikens IF ya Mukunzi Yannick na yo ku munsi yari yamanutse mu kibuga aho yari yakiriye IF Karlstad ndetse iyitsinda 3-1, ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye iminota 90. Iyi kipe iri ku mwanya wa 9 n'amanota 4 mu gihe Vasalund ya mbere ifite 9.

Yannick Mukunzi yafashije ikipe ye kubona amanota 3


source http://isimbi.rw/siporo/article/byari-ibyishimo-kuri-yannick-migi-na-kagere-haruna-na-papy-ntibyagenda-neza
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)