Rutahizamu wagoye Iragire Saidi, kwishyiraho igitutu ni cyo kintu cyamugoye muri Rayon Sports

webrwanda
0

Myugariro wa Rayon Sports, Iragire Sadi avuga ko ikintu cyamugoye akigera muri iyi kipe, ari ukwishyiraho igitutu atewe n'ikipe yari avuyemo idafite abafana, akinjira muri rayon Sports ifite abafana benshi.

Mu mpeshyi ya 2019 ni bwo Iragire Saidi yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2 avuye muri Mukura VS.

Uyu musore avuga ko ikintu kimwe cyamugoye muri iyi kipe ari igitutu yishyizeho kubera abafana b'iyi kipe kubera ko yari avuye mu ikipe idafite abafana benshi.

Yagize ati“narakoze cyane Imana ibimfashamo mbona umwanya ubanzamo. Ikintu navuga ko cyangoye ni igitutu nishyizeho, mvuga ko ngiye ahantu ntamenyereye, ndi umukinnyi ngomba kubona umwanya byanze bikunze, aho nari ndi n'aho nari ngiye haratandukanye, Rayon Sports ni ikipe nkuru ifite abafana benshi, ahandi hari abafana batari benshi, urumva rero icyo gitutu nagomba kukigira.”

Akomeza avuga ko rutahizamu yahuye na we wamugoye muri shampiyona yo mu Rwanda bahuye akina muri Mukura VS, kuko aje muri Rayon Sports baje gukinana.

“Rutahizamu wangoye ni uwo twahuye nkina muri Mukura VS, ni Michael Sarpong, yarangoye cyane, nje muri Rayon Sports byaroroshye kuko twahise dukinana. Sarpong ateye ubwoba.” Iragire Saidi aganira na ISIMBI.RW

Avuga ko n'ubwo ikipe ye iri mu bibazo ndetse na we hari ibyo bagomba kumukemurira, ngo yifuza kuba yakomeza gukinira iyi kipe agasoza amasezerano ye.

Sarpong yasanze muri Rayon ni we rutahizamu wamugoye
Igitutu yishyizeho ngo ni cyo kintu cyamugoye muri Rayon Sports


source http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wagoye-iragire-saidi-kwishyiraho-igitutu-ni-cyo-kintu-cyamugoye-muri-rayon-sports
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)