Munezero Aline, umukobwa umaze kwandika izina muri cinema nyarwanda, ubu igezweho ni Bamenya akinamo yitwa Bijoux, avuga ko impamvu 2 ari zo zatumye ahisha uwari umukunzi we ko yamuteye inda.
Mu minsi ishize umunyamakuru Kayitare Mustapha, yatangarije ISIMBI ko ubwo yari mu rukundo na Bijoux yaje kumutera inda ariko umukobwa akabimuhisha neza kugeza abyaye aho yatekerezaga ko bishobora kumugiraho ingaruka bitewe n'ubuzima uyu muhungu yari abayemo.
Mu kiganiro Bijoux yagiranye na ISIMBI, yavuze ko impamvu 2 ari zo zatumye ahisha umukunzi we ko yamuteye inda.
Yagize ati“impamvu ntabimubwiye nari mfite ibintu bibiri mu mutwe wanjye. Naravuze ngo nshobora kubimubwira nkaba ndamuvangiye kuko hari igihe umuntu aba afite inshingano nyinshi hakiyongeraho n'ubuzima yari abayemo, icya kabiri numvaga nshobora kubimubwira akabihakana agatuma ntekereza ukundi kuntu, ni ibyo bintu bibiri.”
Baje gutandukana ubu Bijoux avuga ko afite undi mukunzi ndetse ko banateganya gukora ubukwe.
Reba ikiganiro na Bijoux
source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impamvu-bijoux-wo-muri-bamenya-yahishe-umunyamakuru-wahoze-ari-umukunzi-we-ko-yamuteye-inda-video
Oooh sorry
ReplyDelete