Ibintu 5 bitangaje ukwiye kumenya kuri Lionel Messi wizihiza isabukuru uyu munsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lionel Andrés Messi Cuccittini ni rutahizamu wa FC Barcelona ukomoka mu gihugu cya Argentine, afatwa nk'umukinnyi wa mbere ku Isi kuri ubu, uyu munsi arizihiza isabukuru y'imyaka 33.

Yavutse tariki ya 24 Kamena 1987, avukira Rosario muri Argentine akaba afite uburebure bwa metero imwe na sintimetero 70. Arubatse, yashakanye na Antonella Ruccuzo aho bafitanye abana batatu b'abahungu, Thiago (born 2012), Mateo (born 2015) na Ciro (born 2018).

Tugiye kurebera hamwe ibintu 5 by'ingenzi umuntu akwiye kumenya kuri uyu mukinnyi w'ikirarangirire.

1. Lionel Messi yahuye n'umugore we ubwo yari afite imyaka 5

Ubwo yari afite imyaka 5 y'amavuko, ni ukuvuga mu 1992 ni bwo yahuye na Antonella Roccuzzo, ubu akaba ari umugore we babyaranye abana batatu ari bo; Thiago Messi, Ciro Messi na Mateo Messi.

Umugore we akaba ari mubyara w'inshuti magara ya Messi, Lucas Scaglia. Kuva akiri umwana yakundaga Antonella ndetse avuga ko umunsi umwe azamutereta, gusa bwa mbere yatangiye kumutereta yari afite imyaka 20, baza gukora ubukwe muri 2017.

2. Amasezerano ye ya mbere muri Barcelona yahawe yari yanditse kuri Serviette

Amasezerano ya mbere Messi yasinyiye FC Barcelona yari afite imyaka 13 akaba yarayasinye ku kuri Serviette. Icyo gihe umunyamabanga ushinzwe ibya tekinike, Carles Rexach yari afite ubwoba yumva atategereza ashaka ko Messi ahita asinya, ahantu yari ntabwo yabonaga urupapuro ahitamo kumusinyishiriza ku rupapuro rwa Serviette.

Messi yaremeye arasinya ariko nta muntu watekerezaga ko amasezerano yo ku rupapuro rworoshye nka serviette ari yo deal y'amateka Barcelona ikoze.

3. Yishimira igitego aha agaciro cyangwa azirikana nyirakuru wapfuye

Ikintu kimwe Messi azwiho iyo yishimira igitego, azamura intoki 2 mu kirere iyo ari mo asubira mu kibuga. Impamvu yabyo ni nyirakuru Celia Olivera Cuccittini.

Nyirakuru yitabye Imana mu 1998, buri gihe akaba yarashishikarizaga Messi gukina umupira, yajyaga anamutwara ku mikino. Ntabwo yagize amahirwe yo kubona uburyo Messi yabaye igihangange ni nayo mpamvu ibitego byose abimutura azamura intoki 2 mu kirere mu rwego rwo kumuha agaciro.

4. Ikibumbano cy'ikirenge cy'ibumoso cya Messi gikozwe muri Zahabu cyagurishijwe amadorali y'Amerika 5,252,000

Muri 2013 ikibumbano cy'ikirenge cy'ibumoso cya Messi gikozwe muri Zahabu gipima ibiro 25 byakozwe n'umuyapani, Ginza Tanaka cyaje kugurishwa maze amafaranga avuyemo akoreshwa mu kongera gusana igihugu cy'u Buyapani nyuma yo kwibasirwa n'umutingito na tsunami.

Ginza Tanaka yacyerekaniye mu Buyapani, ni umuhango witabiriwe n'umuvandimwe wa Messi, Rodrigo.

5. Umukino wa mbere mu ikipe y'igihugu yahise abona ikarita itukura

Umukino we wa mbere mu ikipe y'igihugu yawukinnye muri 2005 ku myaka 18, uyu mukino akaba ari na wo yaje kuboneramo ikarita itukura.

Yinjiye mu kibuga asimbura ku mukino wa Hungary, Messi yacitse myugariro Vilmos Vanczak amukurura umupira ashaka kumugarura, Messi mu kugerageza kumwiyaka yahise amukubita mu maso umusifuzi ahita amuha ikarita itukura.



source http://isimbi.rw/siporo/article/ibintu-5-bitangaje-ukwiye-kumenya-kuri-lionel-messi-wizihiza-isabukuru-uyu-munsi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)