Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki Cyumweru hagaragaye abantu bashya batandatu banduye Coronavirus mu Mujyi wa Kigali mu gihe I Rusizi habonetse 18 naho ku mupaka wa Rusumo haboneka babiri.
Muri rusange abarwayi babonetse kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2020, ni 26 mu bipimo 3,252.
Mu barwayi batandatu bagaragaye mu Mujyi wa Kigali harimo babiri bakora imirimo yo gutwara abantu kuri moto naho abandi bane ni abafite aho bahuriye n'abandi barwayi bari baragaragaye ubushize.
Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC gitangaza ko abatwara za moto bagaragaye mu buryo bwo gupima bwari bumaze iminsi itanu hapimwa abantu benshi ngo hamenyekane niba iki cyorezo kidakomeje gukwirakwira.
Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko abamotari babiri bagaragaweho Coronavirus bateye inkeke aho abaturage n'abamotari muri rusanga basabwe kwitwararika ngo bataba ikiraro gikwirakwiza Coronavirus.
Yagize ati “Nibo bahangayikishije cyane kuko ni icyiciro cyafunguriwe imirimo nyuma y'ibindi byose ku buryo rero biduhangayikishije mu buryo bwo kuvuga ngo izi moto turi kugendaho tugomba kwitwararika cyane ngo zitaba ikiraro cyo gukwirakwiza Coronavirus.”
Dr Nsanzimana yabwiye RBA ko ubu igikurikiyeho ari ugushakisha hakarebwa aho aba bamotari bakuye icyorezo ndetse no kumenya abo bashobora kuba baratwaye cyangwa barahuye nabo n'ubwo bigoye.
Yakomeje agira ati “Icyo dusaba Abanyarwanda ni uko abagenda kuri za moto n'abakora indi mirimo gukurikiza amabwiriza ni ingenzi kuko ntumenya niba ugutwaye ataba afite ubwo burwayi atanabizi kuko abenshi ntan'ibimenyetso bari kugaragaza.” Dr Nsanzimana avuga ko n'ubwo icyorezo bigaragara ko tuzabana nacyo igihe kirekire ariko kwirinda ikwirakwira ryacyo birashoboka
Amabwiriza yashyizweho n'Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku wa 3 Kamena 2020, ubwo serivisi zo gutwara abantu kuri moto zasubukurwaga, asaba abamotari n'abagenzi kwitwaza imiti y'isuku yabugenewe (Hand-Sanitizers) kugirango basukure intoki na casques mbere y'urugendo.
Abamotari n'abagenzi bagomba kuba bafite Agatambaro ko kwambara imbere y'ingofero (Casques).
Abamotari n'abagenzi kandi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk'uko biteganywa n'amabwiriza ya Minisiteri y'ubuzima ndetse abantu bose bashishikarizwa kwifashisha ikoranabuhanga mu kwishyura.
Dr Nsanzimana avuga ko kuba abamotari batangiye kugaragaraho iki cyorezo bishoboka cyane ko hagiye kubaho ikwirakwira ryihuse rya Coronavirus cyane ko baba batwara abantu benshi mu gihe gito cyane.
Ati “Uko urujya n'uruza rw'abantu rwiyongera hirya no hino mu Rwanda, biroroshye cyane ko abantu bavana uburwayi ahantu babujyana ahandi. Ariko biroroshye cyane kuko dufite uburyo bwo kwirinda aribwo bwo kubahiriza neza amabwiriza yashyizweho.”
Icyizere I Rusizi?
Uyu muyobozi avuga ko kuri ubu mu mibare bigaragara ko akarere ka Rusizi ariko gakomeje kuza imbere mu bwandu bwa Coronavirus cyane ko nko mu barwayi 26 bagaragaye kuri iki Cyumweru 18 ari ab'I Rusizi.
Yakomeje avuga ko bigaragara ko hari ibiri kugerwaho kuko nk'aba 18 bagaragaye ku Cyumweru, batatu muri bo ni abanyarwanda bari baratahutse, mu gihe abandi bane ari ababana n'umwe wari wagaragaye mu minsi ishize mu gihe abandi 11 ari ababonetse ahantu hibasiwe muri aka karere ka Rusizi.
Ati “Haracyari kare kugira ngo tuvuge ko icyorezo mu Karere ka Rusizi kiri kugabanyuka, abaturage barasabwa kubahiriza ingamba zashyizweho kuko twabonaga ko hari abatazikurikiza nk'abo tubona bajya gusura ababo ndetse n'abagerageza kuva muri Rusizi bajya ahandi.”
Yakomeje agira ati “Muby'ukuri ingamba dufite n'ibipimo byinshi biri gufatwa ndetse na guma mu rugo iri I Rusizi, twizeye ko mu minsi iri imbere ibipimo biza kugabanyuka ndetse n'ababa barahuye n'ubu burwayi bagatangira gukira.”
Icyorezo tuzabana nacyo igihe kirekire
Icyorezo cya COVID19 giterwa n'agakoko gashya ka Coronavirus cyageze mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, ubwo habonekaga umurwayi wa mbere.
Kuva icyo gihe abantu 111,257 nibo bamaze gupimwa aho muri bo abagera kuri 728 bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe abandi 359 aribo bamaze gukira naho abakirwaye ni 367.
Abantu babiri nibo bamaze guhitanwa n'iki cyorezo ku butaka bw'u Rwanda.
Iminsi igera mu 100 ishize icyorezo kigeze mu Rwanda igaragaza ko abanyarwanda bazabana nacyo igihe kirekire, aho basabwa kubahiriza amabwiriza n'ingamba byashyizweho ku nyungu zabo n'izabandi.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Abamontari-babiri-basanzwe-baranduye-Coronavirus-bateye-impungenge