Uwo G-Tuff nta we nzi n'iyo ndirimbo sinyizi - Umuvugizi wa RIB waciye amarenga yo kumuta muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha [RIB], Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko hagiye gutangira kwiga kuri dosiye z'abakomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwangiza rubanda ubwo yari abajijwe ku by'indirimbo ya G-Tuff avuga ko atari azi.

Ibi uyu muvugizi wa RIB yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026 ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru cyibanze ku bikibangamiye inguni zitandukanye z'ubuzima bw'abanyarwanda.

Dr. Murangira Ubwo yari abajijwe ku ndirimbo ya G-Tuff igezweho muri iyi minsi ariko abantu bakayinenga ubutumwa burimo aho bamwe bayishinja kuba yuzuyemo ibishegu kandi ikaba yirirwa iririmbwa n'abana n'abantu bakuru, yavuze ko uwo muhanzi nta we azi n'iyo ndirimbo atarayumva.

Yakomeje avuga bagiye guta muri yombi nk'ingamba zo gukumira ikwirakwira ry'ubutumwa bwangiza Sosiyete bushyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati 'Abo bakora ibyo bafite uruhande ruza kwigwaho kandi ntagutoranya ,bagiye gutangira gusuzumwa kuko iyi sosiyete nyarwanda igomba kubaho mu mudendezo kandi ntabwo imbuga nkoranyamba zigomba kubaho kugirango zikwirakwize ibintu byose bidafite agaciro n'amafuti."

'Nubwo n'uwakoze icyo gihangano ashobora kubona abantu bakibyina nawe akabiseka kuko aziko yakoze igihangano kidashinga gusa nawe ntago bimuha uburenganzira bwo gukora amafuti kuko nitujya gukoma urusyo tuzakoma n'ingasire.'

RIB kandi yahaye umukoro itangazamakuru ndetse n'abakoresha imbuga nkoranyambaga gufata iya mbere mu guhagarika guhanahana no kwamamaza bene ibyo bihangano bifatwa nk'ibidafitiye umumaro muri sosiyete .

RIB yavuze ko G Tuff itamuzi



Source : http://isimbi.rw/uwo-g-tuff-nta-we-nzi-n-iyo-ndirimbo-sinyizi-umuvugizi-wa-rib-waciye-amarenga.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)