Umukinnyi akaba n'umwanditsi w'amafilime, Jojo yatangaje ko kwegukana ibikombe mpuzamahanga muri sinema byamwongereye imbaraga zidasanzwe ndetse n'icyizere cy'uko ibyo akora bifite abo binyura.
Ku wa 7 Werurwe 2026 ni bwo Jojo yegukanye igihembo cya filime nziza y'uruhererekane y'umwaka mu bihembo bya 'Shining Stars Africa Awards 2026' abikesha filime ye yise 'Intimba ya Lavie' ndetse n'igihembo cy'umugore ukina filime witwaye neza muri Afurika y'Uburasirazuba.
Josiane Uwizeyimana wamamaye muri sinema nyarwanda nka Jojo avuga ko kwegukana iki gihembo mpuzamahanga bigiye kongera byinshi mu rugendo rwe birimo no gukomeza gutanga inyigisho zifasha imibanire ya sosiyete.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Jojo yagize ati 'Icyo bisobanuye n'uko ibyo dukora abantu babibona ndetse bivuze ngo nanjye ngomba kuguma nkashyiramo imbaraga kuko byagaragaye ko hari umusanzu natanga mu kwigisha rubanda.'
Jojo umaze igihe kiri munsi y'imyaka itanu yinjiye muri sinema yavuze ko atigeze atekereza ko filime ye 'Intimba ya La Vie' yakegukana igihembo yahawe kugeza igihe bibumbwiraga ariko nabwo akabanza kubishidikanyaho.
Ati "Njyewe abatanga ibihembo baranyandikiye bansaba kubahuza n'uwakoze iyi filime yanjye mpita mbona ko bayirebye ndetse ahita anyohereza ifoto ingaragaza ndi muri kamwe mu duce twayo kangaragaza ndi gukinira i Nyabugogo nambaye imyenda mibi, nkibibona naratunguwe numva umutima urakubise, utuntu dutangira kunyirukankamo.'
Mu mpera z'icyumweru gishize, i Kigali mu Rwanda hatangiwe ibihembo mpuzamahanga bizwi nka Shining Star Africa Awards 2026 byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, nyuma y'inshuro ebyiri byabereye muri Afurika y'Epfo.
Ni ibihembo byari bihataniwe n'abantu bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika mu byiciro 52 barimo n'abanyarwanda benshi bazwi mu myidagaduro. Mu begukanye ibihembo harimo The Ben wabaye 'Best Star Artist East Africa', naho Bruce Melodie we aba 'Best Male Artist East Africa'.
Source : http://isimbi.rw/uko-kwegukana-igihembo-mpuzamahanga-byongereye-umuhate-jojo.html