RIB yahaye gasopo ya nyuma abanyamakuru ba Siporo, Lorenzo na Reagan bakomozwaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko rutazakomeza kwihanganira abanyamakuru ba Siporo bakora ibiganiro bahanganisha abantu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026 aho yakomozaga ku makimbirane abanyamakuru ubwabo baheruka kugirana.

Mu minsi ishize mu biganiro bya Siporo bimwe na bimwe hagiye humvikanamo amagambo akomeye bamwe banavuga kuri bagenzi babo.

Ibyumvukanye cyane ni uguterana amagambo hagati ya Musangamfura Lorenzo wa SK FM na Rugaju Reagan wa RBA, byageze aho n'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC) rubahamagaza kugira ngo baganire ku kibazo cyari cyavutse ndetse bariyunga.

Agaruka kuri aba banyamakuru, Murangira yagize ati "Ubwo abo mbwira barumva, ba Lorenzo harya ni Musangamfura na Reagan Rugaju, buriya ntacyo mwigiye kuri bakuru banyu? Nta somo mubona? Murangwe n'ubupfura nk'uko amazina yanyu ari kuvuga. Muvuge urubuga rw'imikino, muryohereze abantu, mureke guhanganisha abafana.'

Yakomeje asaba abanyamakuru ba Siporo muri rusange kurangwa n'ubunyamwuga, bakirinda imvugo zikurura urwango n'izishyamiranyisha abantu.

Ati "Urubuga rw'imikino kuki barugize urubuga rwo guhanganiramo, gutukana, guhangana, guhanganisha abafana, gukurura umwiryane, amatiku, ibintu bibi byose."

"Bantu rero mukora ibiganiro bya siporo, mureke guhanganisha abantu, mureke abantu baryoherwe na siporo. Mwe mukora ibiganiro bya siporo, mureke amatiku, guhanganisha abafana, gukurura umwiryane ndetse no gutangaza ibihuha.'

Yavuze ko batazakomeza kubyihanganira ko ubu igihe kigeze ngo bajye bakurikiranwa n'amategeko.

Murangira yasabye abanyamakuru ba Siporo kuba avanyamwuga



Source : http://isimbi.rw/rib-yahaye-gasopo-ya-nyuma-abanyamakuru-ba-siporo-lorenzo-na-reagan-bakomozwaho.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)