Uburanga bwa Naomi, inkumi yatumye Gueulette asezera ubugaragu mbere yo kuza mu Mavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyarwanda ukinira RAAL La Louvière mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Samuel Gueulette yakoze ubukwe na Naomi Carlos de Oliveira.

Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo hagiye hanze amafoto agaragaza uyu mukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi, Samuel Gueulette yakoze ubukwe n'umukunzi we.

Amakuru avuga ko aba bombi biyemeje kubana akaramata bakazatandukanywa n'urupfu nyuma y'igihe kitari gito bakundana.

Ni ubukwe nk'uko bigaragara mu mafoto n'amashusho yagiye ku mbuga nkoranyambaga, bwitabiriwe n'inshuti n'imiryango, bikaba byari ibyishimo bikomeye kuri uyu munsi w'amateka wa Samuel Gueulette na Naomi Carlos de Oliveira.

Samuel Gueulette w'imyaka 25, ni umwe mu bakinnyi beza banakina heza u Rwanda rufite kugeza uyu munsi.

Akoze ubukwe mu gihe habura iminsi mike ngo hahamagarwe abakinnyi bazifashishwa mu mikino ya FIFA Series izabera i Kigali muri uku kwezi, nta gihindutse na we azaba arimo.

Yahamagawe bwa mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 muri 2018, yakiniye ikipe y'igihugu y'abatarenge imyaka 23 mbere y'uko ahamagarwa mu Mavubi makuru.

Bakoze ubukwe byuma y'igihe bakundana
Byari ibyishimo bikomeye kuri bombi
Inshuti n'umuryango bari baje kubashyigikira
Naomi Carlos de Oliveira umugore wa Samuel Gueulette
Asanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi



Source : http://isimbi.rw/uburanga-bwa-naomi-inkumi-yatumye-gueulette-asezera-ubugaragu-mbere-yo-kuza-mu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)