Yasutse amarira menshi asanze umuhanzi Bahati atari umwana we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi wo muri Kenya, Kevin Bahati, yatangaje ku mugaragaro ibisubizo by'ikizamini cy'isano muzi (ADN) cyari kimaze iminsi kivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko umugore witwa Judith Makhokha avuze ko ari we wamubyaye, basanze atari we.

Mu byumweru bishize, inkuru ya Bahati n'uyu mugore yakomeje kuvugisha benshi nyuma y'uko Judith, ukomoka mu bwoko bw'Abakisi (Kisii) muri Kenya, atangaje ko yigeze kubyara umwana akamuha abandi ngo bamurere, nyuma aza gutangira kumushakisha kugira ngo bongere bahure.

Ibi byatangaje benshi kuko Bahati yari asanzwe avuga ko nyina witwaga Lucia Mueni yapfuye akiri muto.

Nyuma y'ayo makuru, Bahati yahuye na Judith bwa mbere mu kiganiro cyari cyuzuyemo amarangamutima, aho uyu mugore yahise arira avuga ko yishimiye kongera kubona uwo yatekerezaga ko ari umwana we.

Nubwo byari bimeze bityo, Bahati yasabye ko hakorwa ikizamini cya ADN kugira ngo hamenyekane ukuri ku byo Judith yavugaga. Uyu mugore na we yemeye icyo cyifuzo, agaragaza icyizere ko ibisubizo byagaragaza ko ari we wamubyaye.

Nyuma y'iminsi mike, bombi bagiye kwa muganga batanga ibipimo byo gusuzuma isano. Ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe, Bahati yashyize hanze amashusho agaragaza igihe muganga yatangazaga ibisubizo byari byitezwe na benshi.

Muri ayo mashusho, muganga yavuze ko ibisubizo byagaragaje ko nta sano ry'ububyeyi riri hagati ya Judith Makhokha na Bahati.

Yagize ati 'Ijanisha ryerekana ububyeyi ni 0%. Nta na kimwe kigaragaza ko Judith Makhokha ari nyina wa Kevin Bahati.'

Aya magambo yahise asiga Judith mu gahinda kenshi, atangira kurira cyane mu biro bya muganga. Mu magambo yuzuyemo intimba, yatangiye kwibaza aho umwana yigeze kubyara yaba yaragiye.

Yagize ati 'Umwana wanjye yagiye he? Mana yanjye! Sinabyemera. Ndashaka umwana wanjye, bamumpe.'

Bahati na we agaragara mu mashusho afite agahinda, agerageza kumuhoza. Nubwo ibisubizo byagaragaje ko atari nyina, uyu muhanzi yavuze ko azafasha Judith gukomeza gushakisha umwana we wabuze.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Bahati yagize ati 'Ibisubizo bya ADN byamaze gusohoka. Imana ikomeze umutima wa 'mama' kandi roho ya mama wanjye Lucia Mueni iruhukire mu mahoro.'

ADN ni uturemangingo ndangasano twihariwe na buri muntu akaba ari natwo tumuranga.

Judith yasutse amarira asanze Bahati atari umwana we



Source : http://isimbi.rw/yasutse-amarira-menshi-asanze-umuhanzi-bahati-atari-umwana-we.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)