Inkindi Aisha yatangaje ko nta mpamvu n'imwe yamusunikira kuryamana n'umugabo mu gihe batari mu rukundo nubwo yaba amuha impano z'igiciro kidasanzwe kugeza no kuri miliyoni y'amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Ahishakiye Aisha wamamaye muri sinema nyarwanda nka Inkindi Aisha yavuze ko nta byishimo yumva yagirira mu gukora icyo yise kugurana no kuvunja umubiri we mu mafaranga mu gihe yaba agiye kuryamana n'umugabo adafitiye amarangamutima kugira ngo amuhe ubutunzi.
Mu kiganiro na ISIMBI, Aisha yagaragaje ko nubwo byumvikana nko kwiyemera guherekejwe n'ubwishongozi mu mitekerereze ya benshi, ariko ko atakwemera kuryamanira amafaranga ni yo yaba ari mu bihe bitoroshye by'ubukene.
Ati "Njyewe umubiri wanjye ndamutse ntagukunda ni yo wazana miliyoni y'amadolari ntabwo nabyemera kuko nabifata nko kuba waba unguze kandi umubiri wanjye nta giciro ugira. Ndabizi abantu benshi baraza kuntuka kuko tudahuje imitekerereze ariko ni ko mbyemera.'
Aisha yanerekanye ko iyo azaba kuba afite iyo myumvire yo kuba yaryamanira amafaranga yakagombye kuba ari umwe mu bakobwa bari mu ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda bafite amafaranga menshi kuko ari inshuro zirenze imwe yakunze guhabwa amafaranga menshi ndetse n'imodoka zihenze ariko agatsemba.
Ati 'Njyewe amafaranga ntabwo ankurura rwose kuko iyo azaba kuba ankurura mba mfite imodoka y'agatangaza, nakabaye kuba ndi boss lady umwe mwirirwa muvuga ku mbuga nkoranyambaga ariko bampaye amafaranga n'imodoka ngo turyamane ndabyanga rwose kandi simbeshya.'
Inkindi Aisha yanahishuye ko kuri ubu ari mu rukundo n'umusore yemeza ko yamwujuje muri byose mu buryo bw'amarangamutima.
Source : http://isimbi.rw/ni-yo-wampa-miliyoni-y-amadolari-ntagukunda-ntitwaryamana-inkindi-aisha.html