Umudage w'imyaka 23 yegukanye Tour du Rwanda 2026
Umudage Moritz Kretschy w'imyaka 23 ukinira NSN Development Team ni we wegukanye irushanwa rya Tour du Rwanda 2026 ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda.
Agace ka munani kakinwe uyu mu Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026 ni ko kashyize akadomo kuri iri rushanwa ryo ku rwego rwa 2.1 aho kegukanywe n'Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan, wasize abandi ku ntera y'ibilometero 83,8, aba Umunyafurika wa mbere wegukanye agace (etape) muri Tour du Rwanda 2026.
Agace ka nyuma kazengurukaga mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru.
Iyi etape yatangiriye kuri Kigali Convention Center itangizwa na bamwe mu bayobozi bakuru muri guverinoma bari barangajwe imbere na Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, aho abakinnyi 65 bahagurutse biteguye guhatanira agace ka nyuma, mu gihe ku rutonde rusange amaso yari ahanzwe kuri Kretschy wari umaze iminsi yambaye umwambaro w'umuhondo.
Mu bilometero bya mbere, Ngendahayo Jeremie wa May Stars ni we wabanje gusatira, aza gukurikirwa na Bruno Martins wa Localiza na Aman Awet wa Istanbul Team.
Martins yigaragaje mu duce two kuzamuka, yegukana Umusozi wa Mbere n'uwa Kabiri ndetse na Sprint ya mbere. Icyakora, uko isiganwa ryaganaga ku musozo, amakipe akomeye arimo NSN na Rembe yatangiye kugenzura umuvuduko w'igikundi.
Hasigaye ibilometero bitanu, abasiganwa bamanutse kuri Peyaji mbere yo kuzamuka umuhanda w'amabuye wa Kimihurura uzwi nko Kwa Mignonne.
Aha ni ho hatandukaniye abifuzaga gutsinda n'abashakaga kurinda imyanya yabo ku rutonde rusange.
Igikundi cyasatiriye abari baragerageje gucomoka, maze isiganwa risubira ku murongo umwe.
Mu metero za nyuma, Mulubrhan yakoresheje imbaraga ze zose, asiga abo bari bahanganye, anyura ku murongo wa nyuma ari uwa mbere.
Nubwo Mulubrhan yishimiye intsinzi y'agace, Moritz Kretschy ni we wasoje afite ibihe byiza ku rutonde rusange, ahita yegukana Tour du Rwanda 2026.
Mulubrhan aka yakoresheje isaha imwe, iminota 59 n'amasegonda 37, umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric wasizwe amasegonda 3.
Moritz Kretschy akaba yegukanye Tour du Rwanda akoresheje amasaha 23 iminota 8 n'amasegonda 48. Uwa kabiri yabaye Umudage mwene wabo ukinira Rembe I Rad-Net, Adamietz Johannes yamusize iminota 2 n'amasegonda 8, uwa gatatu yabaye Umubiligi, Marivoet Scholiers Duarte wasizwe iminota 2 n'amasegonda 32.
Umunyarwanda waje hafi ku rutonde rusange ni Niyonkuru Samuel usigwa iminota 5 n'amasegonda 51.
Source : http://isimbi.rw/tour-du-rwanda-2026-bwa-mbere-umunyafurika-yegukanye-agace-unudage-arayegukana.html