Umuhanzi w'umunyarwanda Ados Muzika ukorera umuziki ku mugabane w'u Burayi, muri Pologne, yasohoye indirimbo nshya yise 'Imirimo ya Big Boy'' yakoranye na Skilibombe, ashimangira ko ari intangiriro y'urugendo rushya rw'ibihangano ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2026.
Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2026, iba iya mbere Ados asohoye muri uyu mwaka, ndetse ikaba imwe mu zigize album ye nshya yise 'Ma Vie'.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, Ados Muzika yavuze ko ari umuhanzi ufite icyerekezo cyo guhuza umuco nyarwanda n'injyana ya rap ifite ubutumwa ku rwego mpuzamahanga.
'Natangiye umuziki nkiri muto. Si ukumenyekana nashakaga gusa, ahubwo ni ukuvuga inkuru z'ubuzima bwanjye n'abandi banyuze mu bihe bigoye ariko bagakomeza guharanira inzozi zabo,' Ados Muzika.
'Imirimo' ni indirimbo ivuga ku rugendo n'intego z'ubuzima
Ados asobanura ko 'Imirimo' ari igihangano gifite inkuru yihariye, cyibanda ku rugendo rw'umuntu, ku mihigo n'intego yihaye mu buzima.
Avuga ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ugushishikariza urubyiruko gukora cyane, kutacika intege no kwiyizera.
'Ni indirimbo yo guha imbaraga abifuza kugera ku nzozi zabo. Gushira Imana imbere, gukora cyane no kutigera ucika intege ni byo bigera umuntu aho ashaka.'
Yongeraho ko iyi ndirimbo ishyira imbere imbaraga z'umuntu ku giti cye, ikamwibutsa ko nta kintu kigenda ku busa iyo yakoze ibimukwiye.
Icyo itandukaniyeho n'ibihangano byabanje
Ados Muzika agaragaza ko 'Imirimo' irushaho kugaragaza ubuhanga mu gutanga inkuru no gusakaza ubutumwa mu buryo bwagutse kurusha indirimbo ze zabanje.
Uretse amagambo agaruka ku buzima bwa buri munsi, iyi ndirimbo inafite umudiho wa rap uca impaka, ndetse n'amashusho yakozwe ku buryo bw'ikoranabuhanga bugezweho.
Kuba yarakoranye na Skilibombe, byatumye indirimbo irushaho kuba igitekerezo gishya ku bakunzi ba hip hop nyarwanda.
'Ma Vie', album y'urugendo rw'ubuzima
'Imirimo' iri kuri album nshya ya Ados Muzika yise 'Ma Vie', igizwe n'indirimbo 12. Iyi album, nk'uko abisobanura, ni umushinga ugaruka ku byishimo n'agahinda, ku ntsinzi n'intsindwa, ndetse no ku gukura mu makosa.
'Ma Vie ni ubuzima bwanjye mu ngeri zitandukanye. Nashakaga ko umuntu uyumvise yumva ari kumwe nanjye mu rugendo.'
Abakunzi be bashobora kugura iyi album binyuze ku rubuga rwe rwa Shopify, aho igura hafi $10, mu rwego rwo gushyigikira umuziki we mu buryo butaziguye.
Kuba hanze y'u Rwanda no gukomeza guhagararira umuco
Ados Muzika avuga ko kuba akorera umuziki hanze y'igihugu bifite inyungu n'imbogamizi. Inyungu zirimo guhura n'indi mico no kwagura imyumvire ku muziki mpuzamahanga, ariko akemera ko kuba kure y'abafana bo mu Rwanda ari imbogamizi.
Icyakora, yemeza ko akoresha ikoranabuhanga mu gukomeza kuba hafi yabo, kandi akomeza guhagararira umuco nyarwanda aho ari hose.
Ubutumwa ku rubyiruko
Ku rubyiruko rwifuza kuba abahanzi, Ados Muzika arusaba kudacika intege no gukunda ibyo rukora by'ukuri.
'Umuziki si impano gusa, ni akazi gasaba kwiga, kwitanga no kwemera inzira igoye. Kandi ntimukibagirwe aho muva n'indangagaciro zanyu.'
Yasoje asaba abakunzi be gutegereza umuziki urushaho kuba mwiza, ufite inkuru zinyura ku mutima kandi uhesha ishema umuco nyarwanda.
Ados Muzika: 'Imirimo' ni indirimbo yo guha imbaraga abifuza kugera ku nzozi zabo.
Source : http://isimbi.rw/ados-muzika-yahuje-imbaraga-na-skilibombe-mu-ndirimbo-imirimo-ya-big-boy.html