Alain Kirasa, umutoza mukuru wa Gorilla FC yanenze Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuba abasifuzi baryo bajya gusifura nta tumanaho bafite anemeza ko ari cyo cyatumye APR FC imutsinda.
Ni nyuma y'umukino w'umunsi wa 22 wa Shampiyona wabaye ku wa Gatanu w'icyumweru gishize tariki ya 27 Gashyantare 2026 aho APR FC yabatsinze 2-1.
Igitego cya APR FC cya kabiri cyagiyemo ku munota wa nyuma kuko umukino wahise unarangira, ni umupira wari uvuye muri Koruneri maze William Togui Mel ahita atsinda.
Nyuma y'uyu mukino, umutoza wa Gorilla FC, Alain Kirasa yasabye FERWAFA ko yagurira abasifuzi bayo ibikoresho by'itumanaho.
Ati "Mbere y'uko mumbaza ibindi bibazo ndagira ngo nsabe abayobozi ba Federasiyo cyangwa Premier League cyangwa ndumva biri mu nshingano za Federasiyo ko abasifuzi babagurira ibikoresho bigezweho."
Yakomeje avuga ko igitego yatsinzwe, umusifuzi wa kane Irafasha Emmanuel yari yamaze kwereka Hakizimana Osai wari umusifuzi wo hagati ko umukino warangiye ariko kubera itumanaho ntiyabibona.
Ati "Itumanaho, kiriya gitego bari bashyizeho iminota 4, twakinnye iminota 6 hanyuma umusifuzi wa mbere wo ku ruhande n'umusifuzi wa kane bari batanze ubutumwa mbere y'uko batera iriya koruneri ko umukino warangiye ariko ntabwo yabarabye ngo bumvikane arangize umukino."
Yakomeje avuga ko ari ibintu biciriritse cyane kuba nta tumanaho abasifuzi baba bafite mu gihugu nk'u Rwanda.
Ati "Dutsinzwe igitego umukino wari warangiye ariko si urwitwazo kuko APR FC ntiyari mu kibuga yonyine natwe twagombaga kugarira neza ntikigemo ariko iryo tumanaho, turi mu Isi yateye imbere mu gihe abasifuzi badafite itumanaho ni ibintu biciriritse cyane mu gihugu cyacu n'iterambere dufite."
Hari imikino imwe n'imwe ijya igaragaraho abasifuzi bafite itumanaho ariko bikaba bivugwa ko ari iz'u musifuzi Twagirumukiza Abdul-Karim yiguriye cyane ko zikunda kugaragara ku mikino yasifuye cyangwa ababa bamutiye.
Source : http://isimbi.rw/ni-ibintu-biciriritse-cyane-umutoza-wa-gorilla-fc-yanenze-ferwafa.html