Umutoza wa Etincelles FC, yavuze ko iyo bagerageje kuvuga ku basifuzi biba inzika ubutaha bakaza babishyizemo ari yo mpamvu yahisemo kubeshya ko ku mukino wabahuje na Rayon Sports imisifurire yagenze neza.
Hari mu mukino w'umunsi wa 23 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26 wo Rayon Sports yaraye inganyijemo na Etincelles 1-1 kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Muri uyu mukino umutoza wa Etincelles FC, Bekeni yagiye agaragaza kutishimira ibyemezo bimwe na bimwe by'abasifuizi barimo Twagirumukiza Abdul, Mugabo Eric na Ndayambaje Hamdan bawuyoboye.
Nyuma y'uyu mukino yabwiye itangazamakuru ko yahisemo kubeshya ko imisifurire yagenze kuko iyo uvuze abasifuzi nabi bakurwa inzika.
Ati "Imisifurire iyo tuyivuzeho biba inzika ikomeye cyane ku basifuzi, ngo mwaramvuze njyewe nitwongera guhura nzabereka, ubu nshobora no kubeshya, noneho ndabeshye imisifurire yagenze neza, ndabeshye none mbigenze gute?"
"None se ko umupira urangiye byagenze neza none tubigenze gute? Mu mutima we arumva ko atatwibye? Ejo nabonye Rwasamanzi avuga ngo ndamusabira umugisha kuri Nyagasani ariko yakoze, nanjye yakoze."
Biragoye kwemeza aho ikibazo kiri kuko inshuro nyinshi iyo ikipe itabonye umusaruro yifuzaga, birangira byose bigeretswe ku musifuzi ngo wabasifuriye nabi.
Gusa na none ntawakwirengagiza ko hari n'abasifuzi bitwara nabi mu mukino cyane ko twabonye benshi bagiye banabihanirwa.
Source : http://isimbi.rw/reka-mbeshye-imisifurire-yagenze-neza-bekeni-ku-basifuzi-babasifuriye-kuri.html