Police yatwaye igikombe Rayon Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Police WFC yegukanye igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore itsinze Rayon Sports WFC kuri penaliti 5-4.

Ni umunsi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe, ni nabwo uyu mukino wabaye ejo hashize aho wabereye kuri Stade Ubworoherane i Musanze.

Ni umukino witabiriwe n'abarimo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, Meya w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abagore muri Musanze, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ya Siporo unashinzwe Iterambere rya Siporo, Gilbert Manier.

Hatoranyijwe aya makipe kuko ari yo ayoboye urutonde rwa Shampiyona, iminota y'umukino yarangiye ari ubusa ku busa hitabazwa penaliti maze Police WFC yegukana igikombe itsinze kuri 5 kuri 4 za RayonSports yari ibitse igikombe cy'umwaka ushize yatwaye itsinze Indahamgarwa.

Police ikaba yatwaye igikombe giherekejwe n'ibahasha ya miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda.

Uyu mukino wabaye ku bufatanye bw'Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, Minisiteri ya Siporo ndetse n'Akarere ka Musanze, wabanjirijwe n'uw'abatarengeje imyaka 20 wo ATEFOP yanganyije 0-0 na Nemba TSS. Buri kipe yitabiriye yahawe imipira 10.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ari kumwe na Meya wa Musanze, Nsengimana Claudien ni bo batangije uyu mukino
Rayon Sports WFC yakinnye na Police WFC mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore
Shema Ngoga Fabrice ari kumwe na SG wa FERWAFA, Bonnie Mugabe
Police yatsinze Rayon Sports
Police WFC yegukanye igikombe mu mukino utari woroshye



Source : http://isimbi.rw/police-yatwaye-igikombe-rayon-sports-amafoto.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)