Harmonize yatangaje ko yamaze kugera ku bwumvikane n'uwahoze ari umugore we w'Umutaliyani, Sarah Michelotti, barangiza burundu amakimbirane yari amaze igihe akurikiranwa mu nkiko.
Uyu muhanzi yavuze ko yemeye kumuha amafaranga angana na 50,000 by'Amayero, asaga miliyoni 130 z'amafaranga y'u Rwanda, kugira ngo ikibazo cyari hagati yabo kirangire mu mahoro.
Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Harmonize yasobanuye ko bahisemo kwicara bakaganira bagakemura ikibazo cyabo mu bwumvikane aho gukomeza guhangana mu nkiko.
Yagize ati 'Hari ibintu tutari twarumvikanyeho, bigeze aho bigera mu nkiko. Ariko nyuma twahisemo kwicara hamwe tugakemura byose mu mahoro.'
Harmonize yanavuze ko Sarah Michelotti yagize uruhare rukomeye mu ntangiriro z'urugendo rwe rwa muzika, bityo akabona bidakwiye ko bakomeza kubana mu makimbirane.
Yagize ati 'Sarah yagize uruhare rukomeye mu muziki wanjye. Nabonye nta mpamvu yo gukomeza kuba abanzi, twemeranya ko namwishyura tukarangiza ikibazo kandi na we ubu arishimye.'
Uyu muhanzi yanavuze ko mbere yo gufata uwo mwanzuro yabanje kubiganiraho n'umukunzi we w'ubu, Frida Kajala Masanja, na we akabyumva ndetse akamushyigikira muri icyo cyemezo.
Harmonize na Sarah bakaba harakoze ubukwe muri 2019 ariko ntabwo urugo rwabo rwarambye kuko muri 2021 bari baratandukanye ahubwo baratangiye inzira ya gatanya.
Source : http://isimbi.rw/harmonize-yishyuye-akayabo-uwahoze-ari-umugore-we-w-umutaliyanikazi.html