King James agiye gukora igitaramo cy'amateka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunazi Ruhumuriza James uzwi nka King James yateguje igitaramo cy'amateka azizihirizamo imyaka 20 amaze mu muziki.

Ni igitaramo uyu muhanzi yavuze ko ateganya kuzakora tariki 1 Kanama 2026.

King James ati 'Muraho neza, nizere ko mu meze neza, iki ni cyo gihe cyo gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 maze mu muziki."

"Nifuza kubatumira tariki 1 Kanama uyu mwaka, nizere ko muzaza tukaririmbana cyane. Ibindi tuzagenda tubimenya buhoro buhoro.'

King James yatangiye umuziki muri 2006, yaje kwigarurira imitima ya benshi muri 2008 ubwo yasohoraga indirimbo 'Intinyi.'

Muri 2010 King James yashyize hanze Album ya mbere yise 'Umugisha' umwaka wakurikiyeho yasohoye Album ya kabiri yise 'Umuvandimwe' yamurikiye i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda.

Yaje kumera nkufashe akaruhuko maze muri 2014 asohora Album ya gatatu 'Ntibisanzwe' yamurikiye i Musanze aho yagiye muri Kajugujugu.

King James akaba yari amaze iminsi ameze nk'utuje atagaragara mu muziki cyane aho aheruka gusohora indirimbo umwaka ushize yo yise 'Gukura.'

King James agiye gukora igitaramo cy'amateka



Source : http://isimbi.rw/king-james-agiye-gukora-igitaramo-cy-amateka.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)