Nyuma y'imyaka 20 Koffi Olomide yakoze ubukwe n'umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'icyamamare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide, yahishuye ko yasezeranye byemewe n'amategeko n'umukunzi we w'igihe kirekire Cindy Le Coeur.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026 wabaye nyuma y'imyaka isaga 20 aba bombi bakundana, ariko batarigeze batangaza ku mugaragaro ko bafitanye umubano uwo ari wose.

Koffi Olomide, yatangaje aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yashyize amashusho n'amafoto by'uyu munsi udasanzwe mu buzima bwe.

Koffi Olomide w'imyaka 69 yagaragaye yambaye imyenda y'ibara ryenda gusa nka zahabu haba ku ipantalo n'ikoti rifite imitako ya zahabu, ishati ya zahabu ndetse n'inkweto zera zigezweho.

Cindy Le Coeur w'imyaka 43 na we yari yambaye imyenda ihuje ibara n'iy'umugabo we, igizwe n'ipantalo n'umupira ufite amabara y'iroza n'andi ajya gusa.

Aba bombi bageze aho ibirori byabereye bari mu modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz S-Class, bakirwa n'inshuti n'abagize umuryango.

Koffi Olomide yinjiye mu cyumba cyabereyemo umuhango afashe ukuboko k'umukobwa we Minou Olomide, mu gihe Cindy Le Coeur yakurikiyeho, bombi bagaragaza ibyishimo byinshi nk'uko bigaragara mu mashusho yasangije abamukurikira kuri instagram.

Koffi Olomide yakoze ubukwe n'umukunzi we Cindy Le Coeur bari bamaze imyaka 20 bakundana
Urukundo rwo rurahari
Umubano wabo barawuhishe



Source : http://isimbi.rw/nyuma-y-imyaka-20-koffi-olomide-yakoze-ubukwe-n-umugore-we.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)