Umuraperi Papa Cyangwe yavuze ko gutandukana na Rocky wamufashaga mu muziki byatewe no kutumvikana, yemeza ko yari ishyiga ry'inyuma ku izina rye.
Aba bombi bamaze hafi imyaka 5 batagikorana, uyu munsi ari muri Radio Rwanda, Papa Cyangwe yavuze ko gutandukana kwe Rocky byari igihombo.
Ati "Buriya iyo uhombye umuntu uba uhombye ikintu gikomeye, cyane ko yari ishyiga ry'inyuma ku izina Papa Cyangwe ubwo rero bigusaba imbaraga nyinshi cyane, urebye nko muri iyo myaka 5 iyo tuba turi kumwe ubu biba ari ibindi bindi ariko na none kuba atagihari hari ibindi byatumye mfungukamo nk'imbaraga byatumye nkoresha, hari ibindi bintu byatumye mbona ntari buzabone."
Abijuru King Lewis wamenyekanye nka Papa Cyangwe, yakomeje ashimangira ko iyo baba bakiri kumwe yari kuba ari ku rundi rwego.
Ati "Ariko ntekereza ko uyu munsi iyo tuba tukiri kumwe hari ahandi byari kuba biri birenze aho biri uyu munsi, kuko ndimo gukora njyenyine ariko iyo haba hakiriho ukuboko kwe, abantu be biba bigeze ahantu kure cyane."
Yakomeje avuva ko atamushyiraho amakosa kuko si we wazanye igitekerezo cyo gutandukana.
Ati "Ariko ntabwo murenganya cyane ko atari we wavuze ngo dutandukane, ikindi nanjye sinirenganya cyane kuko intumbero nari mfite nabonaga atari yo ndimo kubona cyane ko nibwo nari nkirangiza kwiga, ni bwo nari nkitangira gukora ku mafaranga ikindi hari ibyo nabonaga njyewe nkeneye nk'umwana ukiva iwabo."
Yavuze ko Rocky atabibonaga kimwe na we kuko we atabifataga mu buryo bwo kumureberera inyungu ahubwo abifata mu buryo bwo kumufasha.
Yabwiye Rocky "Tumaze gukora indirimbo 4 zakunzwe reka tubigire akazi, we akavuga ngo dukomeze iby'ubushuti akirengagiza ko hari ibindi nabaga nkeneye, nanjye nkirengagiza ko hari ibindi arimo kwitaho."
Muri 2021 ni bwo aba bombi bakoranaga batandukanye, ibintu byakuruye umwaka mubi hagati yabo ahanini bishingiye ku magambo uyu muraperi yatangazaga ndetse hari n'indirimbo yasohoye byumvikana ko ari we arimo kuvuga.
Source : http://isimbi.rw/yari-ishyiga-ry-inyuma-papa-cyangwe-nyuma-y-imyaka-5-batandukanye-yavuze-kuri.html