Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ibiciro by'amatike y'irushanwa mpuzamahanga rya FIFA Series 2026 rizabera i Kigali, itike y'amafaranga menshi yashyizwe ku bihumbi mirongo itatu (30 000frw), naho iya make ishyirwa ku bihumbi bibiri (2000 Frw).
FIFA Series ni irushanwa rizakinwa kuva tariki ya 26 kugeza ku wa 30 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro hakazakinirwa imikino yo mu itsinda rya mbere naho kuri Kigali Pelé Stadium ho hazabera imikino yo mu itsinda rya kabiri.
Amatike ku mikino izabera muri Stade Amahoro iya make iri kuri 2000 Frw mu myanya isanzwe yaba hasi cyangwa hejuru, iruhande rwa VIP ni 5000 Frw, mu gihe muri VIP azaba ari 30.000 Frw.
Imyanya ya Skybox na VVIP yagenewe abazaba batumiwe muri iri rushanwa, rizaba ribereye bwa mbere mu Rwanda.
Andi matike yagiye hanze ni ay'imikino izabera muri Kigali Pelé Stadium, aho imyanya isanzwe ari 2000 Frw, naho imyanya y'icyubahiro ikazaba ari 30.000 Frw. Itike imwe izajya ifasha umukunzi w'umupira w'amaguru kureba imikino yombi.
Stade Amahoro izaberaho imikino y'Itsinda A ririmo Estonia, Grenada, Kenya n'u Rwanda, mu gihe Itsinda B ririmo Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau ari ryo rizakinira muri Kigali Pelé Stadium.
Imikino ibiri yo mu Itsinda B ni yo izafungura irushanwa ibere muri Kigali Pelé Stadium, aho tariki ya 26 Werurwe Aruba izakina na Macau, saa Saba n'Igice, naho Tanzania ikine na Liechtenstein, saa Kumi n'Igice. Indi mikino yo mu Itsinda B izakinwa tariki ya 27 Werurwe, ihere k'uzahuza Kenya na Estonia, saa Kumi n'Ebyiri, naho u Rwanda rukine na Grenada, saa Tatu z'Ijoro.
Nyuma y'iyi mikino hazakurikiraho imikino izahuza amakipe yatsinze ndetse n'ayatsinzwe mu matsinda yombi. Iyi harimo izabera kuri Kigali Pelé Stadium, saa Cyenda n'undi wa saa Kumi n'Ebyiri, indi ibere kuri Stade Amahoro, saa Kumi n'Ebyiri na saa Tatu.