Uwase Muyango Claudine yatangaje ko atemeranya n'imvugo ya Kakooza Nkuriza Charles wavuze ko akazi kazwi nko 'guhostinga' gahwanye n'uburaya.
Muyango yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yakoze mu ijoro ryakeye mbere yo guhaguruka yerekeza mu Mujyi wa Brussels mu Belgium, aho agiye kuyobora igitaramo kizahuza abahanzi barimo Bruce Melodie na Sheebah Karungi.
Uyu mugore wegukanye ikamba rya Miss Photogenic mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe atangira urugendo rwerekeza i Burayi, mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje impaka ku bijyanye n'akazi ka 'hosting', gakunze gukorwa mu birori no mu bitaramo bitandukanye.
Izi mpaka zatangiye nyuma y'amagambo ya KNC, washinze ikipe ya Gasogi United ndetse akaba anafite Radio/TV1.
Mu kiganiro cye gica kuri iyi radiyo na televiziyo, yavuze ko kuri we akazi ka 'hosting' hari aho gahuriye n'uburaya, avuga ko hari aho abakora aka kazi bafasha abagabo kubona abakobwa bajyana mu buzima bw'ijoro.
Aya magambo yahise akurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayashyigikiye mu gihe abandi bayamaganye, bavuga ko atesha agaciro akazi gatunze abakobwa benshi.
Agaruka kuri ayo magambo, Muyango yavuze ko adashyigikiye uburyo aka kazi kagereranywa n'uburaya, ashimangira ko buri wese akwiye kubahwa ku murimo akora.
Yagize ati 'Ntitukajye dusebya ibintu abantu bakora, sibyo. Kubera ko nanjye Muyango ntabwo ndi hasi ku buryo ntashobora kugenda ngo nshake ikintu kwa KNC nza nkavuga kandi kikamenyekana, rero ntabwo ari uko njyewe nteye. (Gusa) ntabwo twemeranya.'
Muyango yasobanuye ko kuyobora ibirori cyangwa kwakira abitabiriye ibikorwa bitandukanye (MC cyangwa Host) ari umwuga usaba ubunyamwuga, icyizere no kumenya guhuza abantu, bityo ko bidakwiye kuwusiga icyasha rusange.
Hagati aho, Bruce Melodie yamaze kugera i Bruxelles ku wa 3 Werurwe 2026 aho azahurira na Sheebah Karungi mu gitaramo giteganyijwe ku wa 7 Werurwe. Aba bahanzi bombi basanzwe bazwi cyane mu karere, ndetse banakoranye indirimbo yise Embeera Zo yakunzwe mu Rwanda no muri Uganda.
Source : http://isimbi.rw/muyango-yasubije-kuri-knc-wavuze-ko-hosting-ari-uburaya.html