Miss Kundwa Doriane yahishuye ikintu cyamugoye mu myaka 10 amaze muri Canada, icyamutonze akiba Nyampinga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2015, Miss Kundwa Doriane yavuze ko kimwe mu bintu byamutunguye muri Canada ari ukuntu abantu baho ari ba nyamwigendaho, buri wese yimenyera ibye.

Miss Kundwa Doriane yavuye mu Rwanda kuwa 6 Nzeri 2016, yagiye avuga ko ajyanywe no kaminuza mu ishami rya Administration muri Laval University mu Mujyi wa Québec.

Nyuma hafi y'imyaka 10 akaba yagarutse mu Rwanda aho mu kiganiro Miroir cya David Carmel, yavuze ko kimwe mu bintu byaumutunguye cyane ari umuco w'abantu ba hariya muri Canada, kubona inshuti biragoye.

Ati 'Ikintu cyantunguye cyane hariya ni uburyo abantu baho ari ba nyamwigendaho. Hano dufite umuryango usanzwe aho ushobora kubwira umuntu bite? Urimo gukora iki? Ufite iminota 30 ngo tube twafata agakawa? Ariko hariya ntabwo byoroshye mu by'ukuri nko mu buzima mbamo ni umujyi munini biragoye kwisanga uturanye n'inshuti zawe, nko kugira ngo ngere ku nshuti cyangwa umuryango bintwara iminota 30 cyangwa 40, urumva ni ibintu bigusaba gutegura mbere.'

'Nk'uko mbivuga rimwe na rimwe binsaba gusa n'uwiremera umuryango, inshuti kugira ngo ntaza kwisanga ndi nko mu kato.'

Miss Kundwa Doriane kandi yagarutse kuri bimwe mu bintu byatonze ubwo yegukanaga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda wa 2025, nk'umuntu wari ugiye kugira abamufatiraho icyitegererezo yumvaga atazi uko bizagenda cyane ko na we nta byinshi yari azi mu buzima busanzwe uretse ubw'ishuri n'umuryango we, ubuzima abamo bukaba bwari bugiye kujya ku karubanda kandi atabikunda, gusa ngo hari icyo byamwigishije.

Ati 'Kuri iyo myaka 19 cyangwa 20 mbere na mbere uretse ubuzima bw'ishuri, amasomo yawe, umuryango nta byinshi uba wakamenye ku buzima. Nta bunararibonye bwinshi uba ufite, rero buri kimwe cyose cyarantunguye kubera ko ndi umuntu ukunda kugira ubizima bwanjye bwite."

"Nagombaga kurwana cyane kugira ngo nkomeze ngire ubwo buzima, ni ibintu byantwaye imbaraga n'umwanya munini. Byasabaga na none kumvwa, kumvikana no kubahwa nk'umwana w'umukobwa mu bihe bitandukanye, ntabwo nari mbyiteze ariko byanyigishije byinshi.'

Miss Kundwa Doriane akaba yavuze yize ibijyanye na 'Public Health' akaba yaragize amahirwe yo gukorana na n'Umuryango 'International Rwanda Youth for Development' wita ku buzima bwa buri munsi bw'abanyarwanda baba hanze, Doriane akaba ari umuyobozi wungirije.

Miss Kundwa Doriane avuga ko ubwo yabaga Miss Rwanda nta bunararibonye yari afite ku buryo abantu bamufatiraho icyitegererezo
Miss Kundwa Doriane yahushuye icyamutunguye ubwo yageraga muri Canada



Source : http://isimbi.rw/miss-kundwa-doriane-yahishuye-ikintu-cyamugoye-mu-myaka-10-amaze-muri-canada.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)