Umunyamakuru w'imikino Ngabo Roben wakoreraga Radio&TV10, yagizwe Umukozi ushinzwe Itangazamakuru (Media Relation) mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 9 Werurwe 2026 ni bwo Ngabo Roben yakoze ikiganiro cye cya nyuma cya Siporo 'Urukiko rwa Siporo' kuri Radio10.
Akaba yatangiye inshingano ze ku biro bya FERWAFA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026 aho azajya akorana na Mutuyimana Maurince.
Ngabo Roben si mushya muri izi nshingano kuko yanazikoraga muri Rayon Sports ariko akaba mu ntangiriro z'ukwezi gushize yaraje gusezera kuri izi nshingano akomeza akazi k'itangazamakuru.
Ngabo Roben akaba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umuseke, Isango Star, Igihe, Radio&TV1, na Radio&TV10.
Source : http://isimbi.rw/munyamakuru-ngabo-roben-uheruka-gutandukana-na-rayon-yahawe-akazi-na-ferwafa.html