Nyuma y'amashusho aherutse gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga akavugisha abantu batandukanye, Lynda Priya n'umugabo we Chris Irenge bashyize umucyo ku byagaragaye muri ayo mashusho bemeje ko atari ukuri ku buzima bwabo busanzwe.
Mu butumwa bashyize kuri Instagram, bagaragaje ko abantu benshi bafashe amashusho yabo nk'aho ari ibintu byabaye mu buzima busanzwe bw'urugo rwabo, nyamara ari ibice by'amashusho bategura bagamije imyidagaduro.
Mu mashusho amwe yashyizwe ku rubuga rwabo rwa YouTube, harimo agaragaza Lynda asanga umugabo we mu igaraje ry'imodoka ari kumwe n'abandi bakanishi hanyuma akamwicara hejuru, ibintu byatumye bamwe batangira kuvuga ko hari ikibazo mu rugo rwabo.
Hari andi mashusho agaragaza Lynda akorera umugabo we ibizwi nka prank, aho amwirukankana mu rugo kugeza ubwo amugongesha igikuta bisa nk'ibigambiriwe.
Andi mashusho na yo yavuzweho cyane yerekana inkuru isa n'aho Lynda yaba yarahukanye, mu gihe Chris agaragara arira cyane kugeza n'aho ajugunye impeta bambikanye bashyingiranwa. Ibi byose byateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakeka ko urugo rwabo ruri mu bibazo bikomeye.
Gusa mu butumwa bwabo, Lynda Priya na Chris bashimangiye ko ibyo byose ari ibice by'inkuru z'imyidagaduro bakina bagamije gushimisha abakunzi babo.
Bagize bati 'Ibintu byinshi mubona mu mashusho yacu ni acting, nk'uko biba mu mafilime. Ni prank zo gusetsa no kwidagadura, si ubuzima bwacu bwite.'
Basabye kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya babanza gutekereza ku byo babona mbere yo kubifata nk'ukuri, kuko kenshi biba ari ibihangano byateguwe.
Ku wa 8 Gashyantare 2026 nibwo aba bombi bari bamaze igihe bakundana bakoze ubukwe .
Source : http://isimbi.rw/ibyo-mubona-byose-dukora-ni-prank-lynda-priya-n-umugabo-we.html