Danny Mutabazi yasohoye Album 'Waranzuye' ashimira umugore we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi yamuritse album ye ya kabiri yise 'Waranzuye', ni nyuma y'igihe atumvikana mu muziki.

Iyi Album akaba yaraye ayimuritse ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026 kuri Dove Hotel ku Gisozi.

Danny Mutabazi akaba avuga ko ifite umwihariko kuko igaruka ku butumwa bw'umusaraba n'urukundo rwa Kristo.

Uyu muzingo w'indirimbo kandi ukaba ugizwe n'indirimbo 7 zose ze ku giti cye nta n'imwe iriho yafashishijemo abandi bahanzi, yari amaze amezi abiri ayikoraho.

Danny Mutabazi yabwiye itangazamakuru ko impamvu yahisemo iri zina 'Waranzuye' bisonuye abapfanye na Kristo bakazukana na we.

Ati ''Waranzuye' bisobanuye ko twapfanye na Kristo tukazukana na we, kuko yaducunguye akoresheje amaraso ye. Ubutumwa buri kuri iyi Album ni urukundo.'

Yakomeje asobanura ko bigeze neza uyu mwaka yazakora igitaramo cyo kumurikira abakunzi be iyi Album.

Yiseguye ku bakunzi be batamuherukaaga kuko yari yarabuze cyane ko ataherukaga gusohora indirimbo aho yaherukaga muri 2019, abizeza ko agiye gukora cyane.

Danny Mutabazi wagize uruhare mu kwandikira Vestine na Dorcas indirimbo zirimo; Iriba, Umutaka, Ihema, Isaha n'iyitwa Ku Musaraba, yashimiye umugore we wabanye na we ubwo yakoraga iyi album kuko yamwihanganiye bitewe n'amajoro yatahaga.

Ati "Nta ndirimbo yamfashije kwandika ariko urumva byantwaye imbaraga nyinshi ariko yambaye hafi, urumva gutaha amajoro, saa munani akabyihanganira akaza kumfungurira yishimye, nta kibazo kuko yabaga azi ko ndi muri studio, ndamushimira."

Muri rusange utabariyemo indirimbo ziri kuri iyi album nshya, amaze gusohora indirimbo 16. 'Waranzuye' ije ikurikiye 'Calvary' yasohoye muri 2019.

Indirimbo 7 zigize Album ya Danny Mutabazi
Danny Mutabazi yasohoye Album 'Waranzuye'



Source : http://isimbi.rw/danny-mutabazi-yasohoye-album-waranzuye-ashimira-umugore-we.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)